Amavubi ntazesurana n’u Burundi muri Madagascar

Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru mu bagabo, Amavubi, ntazakina n’ikipe y’u Burundi, Intamba mu Rugamba, mu mikino ya gishuti izabera muri Madagascar.

Tariki ya 03 Werurwe nibwo ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Madagascar, ryatangaje ko rizakira irushanwa rya gishuti rizahuza ibihugu bine birimo u Rwanda, u Burundi na Botswana ubwo hazaba haba imikino mpuzamahanga muri uku kwezi.

Ni imikino byitezwe ko izafasha ibihugu byose bizayitabira, cyane ko izatuma abatoza bamenya urwego abakinnyi bariho.

Ingengabibe yasohowe n’iri shyirahamwe yerekana ko rizatangira tariki tariki 22 Werurwe, Amavubi akina na Botswana mu gihe Madagascar izakina n’u Burundi.

Tariki 25 Werurwe u Rwanda ruzaba rutana mu mitwe na Madagascar, naho Intamba mu Rugamba z’u Burundi zikina na Botswana.

Ukurikije iyi ngengabihe nta mukino uzahuza u Burundi n’u Rwanda.

Iyi mikino iri mu rwego rwo kuzafahsa ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025 kizabera muri Maroc ndetse n’andi marushwanwa arimo imikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW