Amavubi yatangiye umwiherero

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, biganjemo abakina imbere mu gihugu batangiye umwiherero bitegura imikino ya gishuti muri Madagascar.

Tariki ya 8 Werurwe nibwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi 38 bahamagawe n’umutoza mukuru Torsten Spittler Frank.

Ni urutonde rw’agateganyo ruriho abakinnyi 38 barimo abakina hanze 14. Abo barimo abanyezamu bane, ba myugariro 13, abakina hagati 12 na ba rutahizamu icyenda.

Kuri uyu wa Mbere, tariki 11 Werurwe nibwo abo bakinnyi biganjemo abakina imbere mu gihugu batangiye kugera mu mwiherero muri Hoteli La Palisse Nyamata.

Amavubi azakina imikino ibiri ya gishuti harimo uwo Amavubi azakina na Botswana ku ya 22 Werurwe, ndetse n’u wa Madagascar uzakinwa ku ya 25 Werurwe.

Iyi mikino iri mu rwego rwo kuzafasha ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025 kizabera muri Maroc ndetse n’andi marushwanwa arimo Imikino y’amajonjora y’igikombe cy’Isi cya 2026.

Hakizimana Muhadjiri usanzwe ukinira Police FC nawe yahasesekaye
Niyonzima Olivier Sefu usanzwe ukinira Kiyovu Sports
Niyigena Clemant wa APR FC agera mu mwiherero
Umuzamu Adolphe Hakizimana

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW