Amavubi yerekeje muri Madagascar, yahagurukanye abakinnyi 19

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yerekeje muri Madagascar gukina imikino ibiri ya gicuti bazahuramo na Botswana na Madagascar mu mpera z’uku kwezi, yahagurukanye mu Rwanda abakinnyi 19 baziyongeraho abandi bagomba guhurira mu nzira.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere, abakinnyi 19 b’Ikipe y’Igihugu, abatoza n’abandi bagize iri itsinda, ni bwo bafashe indege berekeza i Antananarivo muri Madagascar.

Mu bakinnyi 19 bahagurukanye n’Ikipe y’Igihugu ntibarimo Sibomana Patrick wa Gor Mahia, Mugenzi Bienvenue wa Police FC, Akayezu Jean Boco na Hakizimana Adolphe ba AS Kigali, Kanamugire Roger, Nsabimana Aimable na Bugingo Hakim ba Rayon Sports, Nsengiyumva Samuel wa Gorilla FC ndetse na Niyomugabo Claude, Niyibizi Ramadhan, Ruboneka Jean Bosco na Kwitona Alain ‘Bacca’ ba APR FC.

Abo bose basezerewe n’Umutoza Frank Spittler Torsten nyuma y’icyumweru bamaze mu myitozo yaberaga kuri Kigali Péle Stadium no kuri Stade y’i Bugesera.

Kapiteni Bizimana Djihad, Nshuti Innocent, Byiringiro Lague, Hakim Sahabo, Imanishimwe Emmanuel na Wenseens Maxime biteganyijwe ko bazahurira n’Amavubu i Antananarivo muri Madagascar.

Imikino ibiri ya gicuti Amavubi azakinamo na Botswana na Madagascar iteganyijwe tariki ya 22-25 Werurwe 2024.

Iyi mikino ya gishuti byitezwe ko izafasha Ikipe y’Igihugu mu myiteguro y’imikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane yo Gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, u Rwanda ruzasuramo Bénin na Lesotho muri Kamena 2024.

U Rwanda ruracyayoboye itsinda C n’amanota ane, nyuma y’imikino y’umunsi wa mbere n’uwa kabiri rwatsinzemo Afurika y’Epfo ibitego 2-0 n’uwo rwanganyijemo na Zimbabwe 0-0, yombi yabereye i Huye mu Ugushyingo 2023.

Hahagurutse abakinnyi 19 mu Rwanda
Bagiye mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki ya 17 Werurwe
Iraguha Hadji (ibumoso) na Muhawenayo Gad (iburyo)
Manzi Thierry yahagarukanye n’abandi mu Rwanda

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

- Advertisement -