Umutoza n’umukinnyi ba APR FC bari mu begukanye Ibihembo by’Ukwezi kwa Gashyantare, umunyezamu wa Kiyovu Sports we agitwara ubugira kabiri.
Umuhango wo guhemba abitwaye neza kurusha abandi muri Gashyantare wabaye ku wa Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2024, saa Mbiri z’ijoro kuri televiziyo ya ISIBO.
Umufaransa, Thierry Christian Froger utoza APR FC ni we wegukanye igihembo cy’Umutoza w’Ukwezi kwa Gashyantare. Mu mikino itanu yakinnyemo, yatsinze ine (atsinda 5-2 Marines, 2-0 Mukura VS, 1-0 Sunrise na 3-1 atsinda Musanze FC), anganya umwe ( 0-0 na Bugesera).
Iki gihembo yacyegukanye ahigitse Julien Mette wa Rayon Sports, Guy Bukasa wa AS Kigali na Habimana Sosthène utoza Musanze FC.
Igihembo cy’Umukinnyi w’Ukwezi.
Umunya-Sudan Sharaf Eldin Shaiboub Ali ukina hagati asatira mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ni we watwaye igihembo cy’Umukinnyi mwiza w’Ukwezi. Ibi yabigezeho abifashijwemo n’ibitego bine yatsinze mu mikino ine yakinnye muri Gashyantare.
Mu bandi bari bahataniye iki gihembo harimo rutahizamu wa AS Kigali, Shaban Hussein ‘Tchabalala’, Destiny Malanda w’Amagaju na Samuel Pimpong wa Mukura Victory Sports.
Igihembo cya ‘Save’ y’Ukwezi
Igihembo cy’umunyezamu wakuyemo umupira warokoye ikipe ye [save], cyegukanwe na Nzeyurwanda Jimmy Djihad urindira Kiyovu Sports. Iyi ‘Save’ nziza y’Ukwezi yayikoze mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona Kiyovu Sports yatsinzemo Gorilla igitego 1-0.
Ni ku nshuro ya kabiri Djihad yegukana iki gihembo kuko ari na we watwaye icy’ukwezi ku Ukuboza 2023.
Yatwaye iki gihembo ahigitse Pavel Ndzila wa APR FC, Muhawenayo Gad wa Musanze FC na Habineza Fils Françoi wa Étoile de l’Est.
Rutahizamu wa Bugesera FC, Ani Elijah ni we wahawe igihembo cy’Igitego cy’Ukwezi. Igitego yahembewe, ni kimwe muri bitatu (hattrick) yatsinze Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona, batsinda Gasogi ibitego 3-2.
- Advertisement -
Abandi bari bahataniye iki gihembo ni Sharaf Eldin Shaiboub na Niyibizi Ramadhan ba APR FC na Destiny Malanda w’Amagaju.
Muri ibi bihembo ngarukakwezi, umukinnyi mwiza ahembwa amafaranga angana na Miliyoni 1 Frw, na ho umutoza, umunyezamu n’igitego cy’ukwezi byo bigahembwa ibihumbi 300 Frw.
Tariki ya 20 Ukuboza 2023 ni bwo ubuyobozi bwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda bwasinyanye amasezerano y’imyaka itatu na Sosiyete y’imikino y’amahirwe ya Gorilla Games, ko izajya ihemba abakinnyi n’abatoza bitwaye neza buri kwezi no mu mpera za shampiyona.
ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW