Barasabwa kugira umuco wo kwizigamira no kubitoza abato

Ibyiciro bitandukanye by’abanyarwanda birashishikarizwa kugira umuco wo kwizigamira no kubitoza abato, bagaca ukubiri n’imvugo zigaragaza ko uwizigamiye aba yahaze agasagurira ibigega by’ubwizigamire.

Ni ibisabwa n’Ikigega cya RNIT Iterambere Fund cyashyizweho na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kugira umuco wo kwizigamira ntibumve ko umuntu yizigamira ari uko yasaguye.

Abaturage batandukanye bo hirya no hino babwiye UMUSEKE ko bamaze kumenya akamaro ko kwizigamira ndetse n’ingaruka zishobora kubaho ku badakorana n’ibigo by’imari.

Nyirarukundo Beatrice wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze ati “Ushobora kutizigamira ukayajyana mu kabari, ejo warwara ukabura Mituweli, ugasanga uheze mu nzu.”

Mu bihe byashize wasangaga abantu b’amikoro make batitabira kwizigamira nk’uko bivugwa na Nahimana Ernest wo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza.

Ati “ Urebye abantu barakangutse, mu matsinda dukangurirwa kuzigamira ejo hacu n’umuryango wacu.”

Gusa avuga ko mu cyaro bataramenya byimbitse imikorere ya RNIT Iterambere Fund, ngo usibye kumva iki kigega kuri radiyo ngo imikorere yacyo ntibayizi neza.

Ati ” Abaturage bakamenya uko babitsa amafaranga yabo n’uko bazayabikuza, kuko hari ibigega byagiye nka nyomberi bigatwara amafaranga y’abaturage.”

Jonathan Gatera, Umuyobozi wa RNIT Iterambere Fund ku wa 15 Werurwe 2024, yabwiye itangazamakuru ko mu bihe byatambutse, wasangaga abantu bo mu cyiciro cyo hasi batari mu bakorana n’ibigo byo kwizigamira.

- Advertisement -

Abo bantu ngo bararwaraga bakabura amafaranga yo kwivuza, aho umwana yatsindaga akabura amafaranga amujyana ku ishuri, ariko bashyiriweho uburyo bwo kwizigamira kuva ku bihumbi bibiri y’u Rwanda.

Yagize ati ” Uhembwe agire nibura nk’ibihumbi bibiri, kuko gutangira ni ibihumbi bibiri, ariko ushobora no kujya wizigamira ayo ubonye, kandi uburyo bwo kwizigamiramo bwarorohejwe.”

Uyu muyobozi avuga n’ubwo abantu bakeka ko ubwizigame bw’amafaranga 2000 Rwf ari make, badakwiye gutekereza uko kuko iyo ahurijwe hamwe n’andi abyarira igihugu umusaruro.

Ati” Leta ishobora kubona amafaranga ikoresha mu mishinga y’igihe kirekire, mu buryo butayihenze kandi aturutse mu Banyarwanda.”

Ikigega Iterambere Fund cyatangijwe na Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2016, kikaba gicungwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibigega by’Imigabane ku Ishoramari mu Rwanda (Rwanda National Investment Trust-RNIT).

Umuntu wese wifuza kwizigamira by’igihe kirekire arakirwa ahereye ku mafaranga y’u Rwanda 2,000Frw, akaba yabikora igihe cyose ayaboneye, nyuma y’umwaka akaba ashobora kujya kuyabikuza hiyongereyeho inyungu iri hejuru ya 11% by’amafaranga yabikije.

Ni ikigega kidahomba kandi cyizewe, kuko amafaranga yose abanyamigabane babitsamo ari yo agurwa impapuro mpeshwamwenda za Leta (agurizwa Leta), agashorwa mu kubaka ibikorwa-remezo bitandukanye.

Umuntu ushaka kubitsa n’andi makuru yifashisha #589# ariko amabanki hafi ya yose mu Rwanda hamwe n’ibigo by’imari bifite uburyo byakira ubwo bwizigamire.

Kuva cyashyirwaho muri 2016 gikomeje gutera imbere, aho umugabane wavuye ku mafaranga 100 akagera kuri 215.52 mu gihe ubwizigame bugeze kuri miliyari 41 n’abanyamuryango bagera ku bihumbi 18 bari mu nzego zitandukanye.

Jonathan Gatera, Umuyobozi wa RNIT Iterambere Fund avuga ko kwizigamira bidasaba ibya Mirenge

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW