Burera: Urubyiruko rwivurugutaga muri magendu rwayobotse imyuga

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Banyuzwe n'imyuga bigishijwe

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Burera rwahoze mu bikorwa by’uburembetsi mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, bigishijwe imyuga yo kudoda no gusudira basezerera gukwepana n’inzego z’umutekano.

Ni urubyiruko rwo mu Mirenge ya Cyanika na Kagogo ituriye umupaka wa Uganda, bagera kuri 45 bamaze amezi icyenda bigishwa iyi myuga.

Bakangurirwa kureka burundu uburembetsi bw’ibiyobyabwenge bitandukanye, ibicuruzwa bya caguwa n’ibindi byakorwaga mu buryo butemewe n’amategeko, ubundi bakihangira umurimo bahereye kubyo bigishijwe.

Uwiragiye Julienne ni umwe mu bari abarembetsi avuga ko yabihuriyemo n’ibihombo byinshi birimo gufungwa, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi.

Yagize ati “ Ariko ubu ndi umusuderi ngiye kwihangira umurimo sinzabisubiramo, ahubwo nzafasha abakirimo kubivamo mbigisha umwuga mbahe n’akazi.”

Dusabimana Alexis nawe avuga ko nta cyiza cyo kujya mu burembetsi kuko bihindura ubikora nk’ikihebe akaba umwanzi wa leta.

Yagize ati “ Ikibi cy’uburembetsi ni uko ubaho uhunga leta, ku buryo na gahunda ikugenewe uyibura kubera gutinya ko nuhagera bagufunga, ukabaho mu bwihisho uhunga abayobozi.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umuryango Rwanda Youth in Action, Fabrice Ishimwe, avuga ko intego bafite ari ugukura urubyiruko ku bikorwa by’uburembetsi bakihangira imirimo ibyara inyungu.

Yagize ati ” Tubigisha imyuga yo kudoda no gusudira bahawe seretifika kandi tuzabaha n’ibikoresho byo kwifashisha dukurikirane imikorere yabo mu makoperative ku buryo nta wuzabusubiramo.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste avuga ko aba ari amaboko mashya bungutse mu kwamagana ibiyobyabwenge n’indi mirimo itemewe.

Avuga ko bagiye guhanga imirimo mishya itanga akazi kuri benshi ko bazababa hafi babafasha gukorera mu makoperative biteza imbere no kubarinda gusubira mu bikorwa bibi.

Yagize ati “ Icyo bidufasha nk’Akarere ni uko urubyiruko rureka ibiyobyabwenge n’uburembetsi bakihangira imirimo ibyara inyungu, ikindi nibo twifashisha mu bukangurambaga kuri bake bakibirimo, tuzakomeza kubaba hafi tubafashe kwibumbira mu makoperative biteze imbere n’imiryango yabo.”

Mu Karere ka Burera hahuguwe abarenga 900 bacuruzaga bakanakoresha ibiyobyabwenge n’abandi bakoraga uburembetsi, bigishwa imyuga itandukanye muri gahunda ya Border Projects, ubu bakaba baribumbiye mu makoperative agera kuri 20, bakora imirimo itandukanye ibabyarira inyungu banigisha abakibirimo kubireka.

Barishimira ko bacitse ku burembetsi
Banyuzwe n’imyuga bigishijwe

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

UMUSEKE.RW i Burera