Burundi: Perezida ahamya ko abasura igihugu cye bamera nk’abinjiye ijuru

Perezida Varisito Ndayishimiye ahamya ko amazi Abanyamerika banywa aturuka mu gihugu cy’u Burundi, ko icyo gihugu ari yo Edeni ivugwa muri Bibiliya ndetse ko hari sumaku ikurura abanyamahanga basura u Burundi ku buryo baba bumva bageze mu ijuru.

Perezida Varisito yabigarutseho mu mpera z’ukwezi gushize, ubwo yafunguraga inama rukokoma ku bukerarugendo bw’u Burundi.

Imbere y’abategetsi b’u Burundi, abahagariye ibihugu by’abo, abashoramari bo hanze bitabiriye iyo nama, Perezida Neva yagarutse ku buryo u Burundi ari Igihugu gitangaje ku Isi.

Yavuze ko hari ubwoko bwa rukuruzi (sumaku) buri mu Burundi, bufata ba mukerarugendo basura icyo gihugu, ku buryo badashaka gusubira iwabo.

Yagize ati “ Mugende mubaze abanyamahanga baza mu Burundi. Bazababwira ko hari isumaku ibakurura bagakeka ko bageze mu ijuru.”

Muri iyo nama yateye inkuru y’uko aherutse guharira n’umunyamerika ukomoka muri California i Los Angeles, bapfaga amazi y’u Burundi.

Perezida Neva yavuze ko icyo kiganiro cyabereye muri resitora aho ngo uwo munya-Amerika yaje gutsindwa, akemera ko banywa amazi y’u Burundi.

Varisito yavuze ko ubwo impari zari zishyushye yasabye uwo munya-Amerika gufungura Google kugira ngo amenye ukuri.

Yagize ati ” Ndamubwira nti ng’aya amazi y’Uburundi, ava mu kiyaga Tanganyika, akanyura muri Rukuga akisuka muri fleuve Congo iyo na yo yisuka mu nyanja ya Atlantique. Atlantique na yo ifatanye na Pacifique. None ntituri nyanja ya Pacifique? Ntumaze kunywa amazi yacu nonaha?”

- Advertisement -

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yakomeje avuga ko umurima wa Edeni uvugwa muri Bibiliya uri mu Burundi ku buryo uwugezemo wese afatwa na rukuruzi (sumaku).

Yagize ati “ Ntimubibona kuko igihe Adam na Eva bacumuraga, inyuma yo kubirukana mu murima wa Eden, Imana yahise ihashyira abamarayika bafite inkota zaka umuriro. Mwebwe ntimushobora kubibona n’ubwo ari ho muri. Imana yaduhishuriye ko aha ari ho hari umurima wa Eden. Uburundi ni umurima wa Eden”.

Yanongeyeho ko ubwato bwa Nowa bwakomotse mu Burundi ahubwo ko umuyaga ari wo wabuzamuye ubujyana kure, abanditse Bibiliya bakabwitirira Israel.

Yagize ati “Nyuma y’umwuzure, ubwato bwari bwamaze kugera muri Israel. Babonye umugezi uhari, bahise bemera ko ari Rusizi. Inzuzi na zo zikikije umurima wa Eden ni: Rusizi, Ruvubu, Maragarazi na Kanyaru.”

Perezida w’u Burundi, Varisito Ndayishimiye

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW