Byasabye Shema ngo AS Kigali isubukure imyitozo

Nyuma y’ibiganiro byabaye hagati y’abakinnyi ba AS Kigali na Shema Fabrice wahoze ayobora iyi kipe, bemeye gusubira mu kazi.

Mu minsi ishize abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali bafashe icyemezo cyo guhagarika akazi, kubera imishahara y’amezi hafi atanu baberewemo.

Nyuma yo guhagarika akazi, uwasigaranye by’agateganyo, Seka Fred, yararuciye ararumira, bisaba ko Shema Fabrice uri muri gahunda ze z’akazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari we ucyemura ikibazo.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko Shema yasabye abakinnyi gusubira mu kazi hanyuma akabashakira imishahara ibiri.

Byitezwe ko basubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere maze Saa Sita z’amanywa bakabona umushahara w’ukwezi kumwe, mu gihe ku wa Gatatu tariki ya 27 Werurwe, bazabona undi mushahara ariko bakaba bemeye gukomeza akazi mu gihe hagishakwa ibindi bisubizo.

N’ubwo iyi kipe yakomeje kugorwa n’amikoro muri uyu mwaka, Umujyi wa Kigali wo nk’Umuterankunga Mukuru wa yo, uherutse kuvuga ko amafaranga miliyoni 150 Frw ugenera iyi kipe, yose wamaze kuyayiha nta deni ubafitiye ry’ifaranga na rimwe.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, iri ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 34 mu mikino 24 ya shampiyona imaze gukina.

Shema akomeje kwereka abakinnyi urukundo rudasanzwe
Aracyafatwa nk’umuyobozi wa AS Kigali

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW