Ubushinjacyaha bwavuze ko Dr.Rutunga urukiko rukwiye kumuhamya ibyaha byose aregwa aribyo icyaha cya jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora jenoside, no kurimbura nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Nyakubahwa Perezida w’urukiko namwe ba nyakubahwa bacamanza bitewe n’uburemere n’ingaruka z’ibyaha Dr.Rutunga aregwa azahanishwe igihano cy’igifungo cya burundu.”
Ubushinjacyaha buravuga ko Dr. Rutunga yari afite ububasha n’umwanya ukomeye mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi ubu hari abababaye imfubyi, abapfakazi bityo hakwiye gutangwa igihano bigatanga isomo ku bandi no mu Rwanda
Ubushinjacyaha buti “Nta muntu uri hejuru y’amategeko kugera no kuwari muyobozi wungirije muri ISAR Rubona (Dr.Rutunga)”
Ubushinjacyaha burasaba kiriya gihano cy’igifungo cya burundu bushingiye ko Dr.Rutunga ngo yagiye kuzana abajandarume bakica impunzi zari zahungiye muri ISAR Rubona.
Ubushinjacyaha buravuga ko Dr.Rutunga yarafite ububasha n’umwanya ukomeye ari nawe wagiye kuzana abajandarume
Ubushinjacyaha buti “Dr.Rutunga ubona kwincwa kw’abatutsi batari abasirikare atigeze yicuza cyangwa ngo agire inkomanga kandi atigeze agiririra impuhwe abapfakaye kandi ngo abo bajandarume yagiye kuzana i Butare kuri purefegitura abaka perefe w’icyo gihe Nsabimana Slyve ngo baze kwica abatutsi.”
Dr. Rutunga yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha itegeko bumuregesha bwarinyonze aho ngo biyandikiye igice kibafitiye akamaro naho ibyari bimufitiye akamaro babivanamo ntabwo ari ‘Fair Play’
Dr.Rutunga yabwiye urukiko ko amategeko bamuregesheje yashyizweho nyuma ibikorwa akekwaho byaramaze kuba
- Advertisement -
Ati “Repubulika urumva itaba indenganyije ndamutse mpaniwe amategeko atari ahari?”
Kuri Me Nehemiah Ntazika umwe muri babiri bunganira Dr.Venant Rutunga aravuga ko kugira ngo umuntu ahanishwe igihano cya burundu biba bigomba gusobanuka ku buryo n’ugihawe agenda avuga ngo “iki gihano ndagikwiye byanatangiwe ibimenyetso”
Me Nehemiah aravuga ko Dr.Venant Rutunga yagiye kuzana abajandarume mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama yari yitabiriwe n’abahutu n’abatutsi bafata umwanzuro ko bajya kuzana abajandarume ngo baze gucunga umutekano mu kigo cya ISAR Rubona
Ati “Yagiye gutakira Perefe Slyve Nsabimana ngo amuhe abajandarume baze gucunga umutekano w’Ikigo ibyo bakoze by’ubwicanyi sibyo yari yabazaniye kuko nawe nta bubasha yarabafiteho.”
Me Sebaziga Sophonie mu kiganiro UMUSEKE ntiyavuze icyifuzo cya Dr. Rutunga kuko kitaratangazwa mu rukiko
Yagize ati “Ubushinjacyaha bwavuze icyifuzo cyabwo natwe nitumara kwiregura tuzavuga icyifuzo cyacu maze urukiko ruziherere rubisuzume.”
Amakuru UMUSEKE wamenye nubwo icyifuzo cya Dr. Venant kitaratangazwa mu rukiko ariko we n’abunganizi be bazasaba urukiko ko Dr.Venant Rutunga yagirwa umwere akarekurwa, urukiko ruzabone rubisuzume byose.
Dr.Venant Rutunga ni umusaza w’imyaka 74, yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubuholandi kuhaburanira aregwa ibyaha bitandukanye bifitanye isano na jenoside bikekwa ko yabikoreye mu kigo cya ISAR Rubona yarabereye umuyobozi wungirije, Kiriya kigo cya ISAR Rubona ubu yabaye RAB iherereye mu karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.
Aburana afungiye mu igororero rya Nyanza (I Mpanga) kandi ibyo aregwa byose aburana abihakana.
Niba nta gihindutse iburanisha rizakomeza kuwa 27 Werurwe 2024.
UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza
Theogene NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW