Etincelles ishobora guterwa mpaga na APR

Bitewe n’ibirarane by’imishahara abakinnyi ba Etincelles FC baberewemo, iyi kipe ishobora kudakina umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona, igaterwa mpaga na APR FC biteganyijwe ko bazakina.

Iyi kipe yatangiye uyu mwaka w’imikino 2023-2024 ifite ibibazo by’amikoro, ndetse biza no kuyiviramo guterwa mpaga na Musanze FC ku munsi wa Gatandatu wa shampiyona nyuma yo kubura Imbangukiragutabara ku kibuga.

Mu busanzwe umukino ukomeye Etincelles FC yakiriye kuri Stade Umuganda yishyuza ku muryango amafaranga ari hagati ya Miliyoni 6 Frw na 8 Frw. Iyi mikino iba ari iya Rayon Sports, APR FC, Kiyovu Sports na Police FC irebwa n’abafana bagereranyije.

Iyi mikino yose Etincelles FC yayakiriye mu gice kibanza cya Shampiyona ku buryo mu gice cya kabiri izasura aya makipe yose maze yakire amakipe adakunzwe n’abafana nk’imwe mu mpamvu ituma Perezida wayo atakaza icyizere cyo kuzabona amafaranga adaturutse mu Karere.

Amakuru ava mu Karere ka Rubavu ubu, aravuga ko abakinnyi babwiye ubuyobozi bw’iyi kipe ko batiteguye kuza i Kigali gukina umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona bagomba gusura APR FC.

Impamvu aba bakinnyi batanze, ni uko baberewemo ibirarane by’imishahara y’amezi abiri asaga atatu.

Twifuje kuvugana na Ndagijimana Enock uyobora iyi kipe, ariko yihunza gutanga ukuri kuri iki kibazo, cyane ko atari kenshi ajya yifuza kuvuga ku bibazo by’ikipe abereye Umuyobozi.

Ikipe ya Etincelles FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 22 mu mikino 22 imaze gukina.

Iyi kipe yashinzwe mu 1978. Ibitse Igikombe kimwe cy’Amahoro yegukanye mu 1988, ari na cyo cyinyine igira.

- Advertisement -
Etincelles FC ishobora guterwa mpaga mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona
Perezida wa Etincelles FC, Ndagijimana Enock ntashaka kuvuga ku bibazo ikipe ifite

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW