Gicumbi: Yasize umwana mu nzu agarutse asanga yaheze umwuka

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

Mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Kageyo, umubyeyi yasize umwana w’imyaka ibiri mu nzu yari yasizemo imifuka ibiri y’amakara yari amaze kwarura, nyuma aza kwihembera araka bituma umwana abura umwuka birangira yitabye Imana.

Uyu mubyeyi ngo ubwo yari avuye kwarura ayo makara yashyize imifuka ibiri mu nzu, aryamisha umwana w’imyaka ibiri amusiga agiye guhaha.

Nyuma ayo makara yaje kwaka, umubyeyi avuye guhaha asanga umwana yagize ikibazo cyo kubura umwuka yihutira kumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Muhondo, ariko kubw’amahirwe macye ashyiramo umwuka ataragera kwa muganga.

Avugana n’umunyamakuru wa UMUSEKE, Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje iby’aya makuru, avuga ko umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Byumba kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Yakomeje yihanganisha uyu muryango wagize ibyago anagira inama ababyeyi ko bakwiye kwitondera aho basiga abana bakabanza kureba niba nta kintu cyabagiraho ingaruka ndetse bakirinda kujya basiga babafungiranye.

Yagize ati ” Mbere ya byose tubanje kwihanganisha umuryango wagize ibyago, ayo makuru twayamenye umwana yitabye Imana Umurambo wa nyakwigendera woherejwe mu Bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma, iperereza ryatangiye gukorwa ku cyamwishe.”

Yakomeje agira ati “Inama tubagira nukwita ku bana, umubyeyi niba asize umwana akwiye kumenya neza aho amusize niba nta kintu icyari cyo cyose cyamutera ikibazo, akamenya uwo asigiye umwana ko afite ubushobozi bwo kumusigarana ku buryo atagira ikibazo.”

Yongeyeho ko “Umubyeyi adakwiye gusiga umwana munzu wenyine ngo asige amukingiranye ngo agende, agomba kugira uwo amusigira umukurikirana umunota kuwundi kandi na nyina w’umwana agakomeza kuvugana n’uwo yasigiye umwana amubaza uko ameze niba ntakibazo.”

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Gicumbi

- Advertisement -