Guverinoma yakuyeho nkunganire y’urugendo

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igiye gukuraho nkunganire yajyaga mu kwishyurira itike y’urugendo, abantu batega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Ni icyemezo kigomba gukurikizwa Kuva kuwa 16 Werurwe 2024.

Iyo nkunganire yajyaga mu kwishyurira umuntu itike y’urugendo  izashyirwa mu kunganira ibijyanye n’ibikomoka kuri peteroli.

Byatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024 na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, mu kiganiro n’abanyamakuru cyatangarijwemo politiki nshya yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange

Minisitiri Dr. Gasore yavuze ko mu mwaka wa 2020 byabaye ngombwa ko u Rwanda rufata ingamba zirimo gutanga nkunganire mu kwishyura bisi. Zari ingamba zo mu gihe cya COVID-19.

Nkunganire mu ngendo ntabwo yahise ivanwaho kuko hari ubuke bwa bisi ndetse na serivisi zahabwaga abagenda muri bisi zitari zinoze.

Dr Jimmy Gasore yavuze ko leta yahise igura bisi 200, ibintu byatanze umusaruro mu kugabanya umubare w’abategereza bisi umwanya munini.

Ati “Ni muri urwo rwego habayeho amavugurura mu Mujyi wa Kigali abantu n’ibigo 18 bahawe gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali. Buri muhanda ujyamo abantu babiri cyangwa barenze”.

Yakomeje agira ati “N’abandi babyifuza bafunguriwe amarembo.Ibibazo bikomeye byari bibangamiye ingendo mu Mujyi wa Kigali byaragabanutse.”

- Advertisement -

Nkunganire yo kwishyurira umuntu itike izagumaho, kunganira abahinzi n’aborozi ndetse no kugaburira abana ku ishuri bizakomeza.

Igiciro cyo gutwara abantu muri rusange ntabwo cyahindutse.

Mu Mujyi wa Kigali hari ibyerekezo 7, ari byo Remera- Down Town, Kabuga – Rubirizi, Remera – Kacyiru n’ahandi.

Imirongo mishya izakorwamo na barwiyemezamirimo bazaboneka nka Remera – Freezone, n’ahandi.

Ikindi cyerekezo kizakorerwamo ba rwiyemezamirimo 5.

Kibaya – Kanombe – Down Town, Busanza-Nyarugunga- Remera, Masaka – Kabuga, Masaka – Rusheshe.

UMUSEKE.RW