Harasabwa gufata “Ubuziranenge” nk’agakiza k’ishoramari ry’u Rwanda

Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, kirasaba abakorera mu gikari n’abandi bafite imishinga yo kwiteza imbere bashinga inganda nto n’iziciriritse, gufata gahunda ya Zamukana Ubuziranenge nk’agakiza kaje kubafasha kwaguka no kugeza ishoramari ryabo ku rwego mpuzamahanga.

Murenzi Raymond, Umuyobozi Mukuru wa RSB, yabwiye UMUSEKE ko gahunda ya “Zamukana Ubuziranenge” atari iya none kuko mu mwaka wa 2017 ari bwo hatangijwe ubwo bukangurambaga hirya no hino mu gihugu.

Avuga ko yashyizweho hagamijwe gufasha abafite inganda nto n’iziciriritse kuzamura ubukungu bw’u Rwanda no kugabanya ibitumizwa hanze y’Igihugu no gukora ibicuruzwa bishobora guhangana ku isoko Mpuzamahanga.

Mu gihe cy’imyaka irindwi iyi gahunda imaze, inganda nto zigera kuri 840 zarayitabiriye ndetse ibicuruzwa birenga 600 byahawe ikirango cya S-Mark.

Ni mu gihe kuva muri 2017 ibicuruzwa bifite ikirango cy’ubuziranenge byavuye kuri 300 ubu bikaba birenga 900.

Ibi byose byagezweho ku bufatanye n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, PSF, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda (RDB) cyishyurira 50% by’ikiguzi cya serivisi abahabwa ikirango cya S-Mark.

Harimo kandi Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) n’izindi nzego za Leta n’abafatanyabikorwa mu iterambere bafatanya na RSB.

Murenzi avuga ko iyi gahunda ya Zamukana Ubuziranenge bifuza ko yakomeza kwaguka, abagore, urubyiruko n’abantu bafite ubumuga bakayitabira kurushaho.

Avuga ko abakorera mu bikari bihisha inzego z’ibanze bakwiriye kubicikaho bakegera RSB ikabagira inama kugira ngo babashe kugera ku masoko yo mu gihugu, mu Karere no mu mahanga ya kure.

- Advertisement -

Ati ” Ni ukubashishikariza no gutinyuka ubuziranenge ndetse no kuva kuri za biryoha biryana, za zindi zishobora gutuma bigira ingaruka ku buzima bwacu, ku buzima bw’abo begereye.”

Murenzi avuga ko abakozi ba RSB bagera mu turere twose tw’Igihugu mu gufasha abagaragaje ko bifuza kwinjira muri gahunda ya Zamukana Ubuziranenge, ikabagira inama zibafasha gukura mu ishoramari ryabo.

Murenzi Raymond, Umuyobozi Mukuru wa RSB

Abagannye Zamukana Ubuziranenge barashima

Akanyana Sharon, Umuyobozi w’uruganda rwa Ishyo Foods Ltd, yavuze ko nubwo mu gutangira umushinga w’abo bagowe n’ubushobozi n’ubumenyi, bitabaciye intege kuko RSB yababaye hafi.

Ati ” Ni urugendo twakoze buhoro buhoro kugeza duhawe S-Mark ndetse ubu tugeze ku cyiciro cyo guhabwa icyisumbuyeho cya HACCP. Twatangiye nta masoko ariko ubu ibicuruzwa byacu biboneka mu maguriro manini arenga 80 n’amahoteli akomeye.”

Nsengukuri Elie washinze uruganda Amaboko y’u Rwanda Ltd rukora amavuta n’isabune mu Karere ka Burera yavuze ko gahunda ya Zamukana Ubuziranenge yabahaye umurongo, amabwiriza, ubumenyi n’uburyo abakozi bagomba kwitwara.

Ati ” Ubu ibicuruzwa byacu twabijyanye i Nairobi birakundwa kandi tuzakomeza kugerageza kugira ngo tugabanye icyuho cy’ibiva hanze.”

Hanganimana Jean Paul, Umuyobozi w’uruganda rwa Regional Food Processing Industries Ltd rwo mu Karere ka Huye rukora ibiryo by’amatungo bya Igire Feeds, nawe avuga ko iyi gahunda yazamuye ishoramari ryabo.

Ati ” Mbere tutaratangira gukorana n’ubuziranenge hari hari ikibazo gikomeye cyane, haba mu byo dukora, byagaragazwaga ahanini n’ibihombo twagiraga[….]. Niyo mpamvu gukorana n’ibirebana n’ubuziranenge ari ingirakamaro cyane mu birebana n’iterambere ry’inganda.”

Mu rwego rwo guhaza isoko ryaba iryo mu Rwanda no mu mahanga, Hanganimana avuga ko mu myaka itanu iri imbere bazaba bafite ishoramari rirenga miliyari y’u Rwanda.

Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, gishimira abafite inganda nto n’iziciriritse bagannye gahunda ya Zamukana Ubuziranenge bamwe bakaba barahawe ibirango abandi bakaba bakomeje guherekezwa mu rugendo rw’ubuziranenge.

Akanyana Sharon, Umuyobozi w’uruganda rwa Ishyo Foods Ltd
Hanganimana avuga ko batanga ibiryo by’amatungo byizewe ku rwego mpuzamahanga

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW