Ibihugu icyenda byanze kwakira Kabuga Félicien

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Kabuga Felicien ibihugu 9 byanze kumwakira

Ibihugu bigera ku icyenda by’i Burayi na Amerika y’Epfo byanze kwakira Kabuga Félicien, umwe mu bakurikiranyweho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wafatiwe mu Bufaransa.

Kabuga aracyafunzwe na IRMCT nubwo urwo rukiko rwafashe umwanzuro wo kumurekura ruvuga ko nta bushobozi agifite bwo kuburana.

Gufungurwa kwe ni umwanzuro wafashwe n’itsinda ry’abacamanza 20 ba IRMCT bahuriye mu nama i Arusha muri Tanzania mu cyumweru gishize.

Kugeza ubu Kabuga usatira imyaka 90 y’ubukuru, aracyafungiwe mu igororero ry’agateganyo riherereye i La Haye mu Buholandi.

Gusa nta rubanza agitegereje cyangwa kwimurirwa mu yindi gereza nk’uko bigenda ku bandi bahamwa n’ibyaha.

Mu nama yahuje abacamanza b’Urukiko rwa IRMCT ku wa 26 Gashyantare, babwiye Umwanditsi Mukuru w’urwo rwego gukomeza gushaka ibihugu byakira Kabuga ushinjwa ibyaha biremereye.

Abacamanza bamenyeshejwe ko ibihugu icyenda byose byegerewe kugira ngo bibashe kumucumbikira muri Amerika y’Amajyepfo n’i Burayi byabiteye utwatsi.

Havuzwe ko IRMCT ikomeje gushaka igihugu kizemera kwakira Kabuga akarekurwa binyuze mu mabwiriza yashyizweho n’urwo rwego.

Biteganywa ko umugororwa urekurwa by’agateganyo, kubera impamvu z’ubuzima, iyo akize agarurwa agafungirwa hamwe n’abandi.

- Advertisement -

IRMCT isanga bitewe n’ubuzima bukendera bwa Kabuga bazamurekura akamarana ubuzima bwe busigaye n’umuryango we.

Muri Kamena 2023, Urukiko rw’Ubujurire rwa Loni rwategetse ko urubanza rwa Kabuga ruhagarikwa kubera ko ubuzima bwe buri mu kaga, ariko rushimangira ko hari ubundi buryo bw’ubutabera buzakoreshwa.

Kabuga Félicien ni umwe muri ba ruharwa bashakishwaga cyane ku Isi akurikiranyweho uruhare rukomeye yagize mu gutegura no gutera inkunga abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Yari akurikiranyweho ibyaha birindwi bya Jenoside yashinjwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) kuva mu mwaka wa 1997.

Ibyo byaha birimo ubufatanyacyaha muri Jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora Jenoside, gushaka gukora Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, gutoteza no gutsemba.

Ni ibyaha byose bifitanye isano n’ibyaha byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ku wa 16 Gicurasi 2020 nibwo Kabuga yafatiwe hafi y’i Paris n’inzego z’umutekano z’u Bufaransa nyuma y’iperereza rihuriweho ryakozwe ku bufatanye bw’Umushinjacyaha wa IRMCT n’inzego z’ubutabera z’icyo gihugu.

Kabuga Felicien ibihugu 9 byanze kumwakira

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW