Ibisobanuro by’amazina y’abuzukuru ba Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko yasabye uburenganzira bwo kwita amazina abuzukuru be kandi ko buri zina ryabaga rifite icyo risobanuye kijyanye n’icyo yifuriza abo bana n’Abanyarwanda muri rusange.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku ya 08 Werurwe 2024, muri BK Arena ahaberaga ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

Perezida Kagame yabajijwe icyo yifuriza abuzukuru be ndetse n’urungano rwabo muri rusange.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abuzukuru be bagombaga kuba na bo bari muri ibyo birori by’umunsi w’umugore avuga ko yibagiwe kubazana atazi uko byamucitse.

Ati “Ahubwo nibagiwe kubazana hano, sinzi ukuntu byancitse”.

Perezida Kagame yavuze ko mu mazina yise abuzukuru be yabikoze abishaka ko ndetse birimo filozofi.

Yagize ati “Mu mazina nabise, nabigize mbishaka, mbigendereye, birimo ‘philosophy’. Uwa mbere, namwise ngo yitwe Abe, ndabasobanurira icyo bivuze, kuko ukibyumva ushobora kudasobanukirwa neza. Kuba, abe, biva mu kuba, ariko iyo bivuze ngo Abe, ni ukuvuga ngo abe uwo ari we, abe uwo ashaka kuba. Nicyo gituma namuhaye iryo zina.”

Perezida Kagame yavuze ko umwuzukuru we wa kabiri yamwise Agwize bivuze kugwiza uburumbuke, ibyo azatunga, uburumbuke ndetse n’indagagaciro.

Yagize ati “Uwa kabiri umukurikira, mwita Agwize. Agwize, kugwiza bivuze uburumbuke, agwize ibyo azatunga, ibyo yifuza, indangagaciro ‘values’, byose abigwize. Ubwo urumva rero ko naboneyeho umwanya wo kwinigura, ngo muri ayo mazina, icyo nifuza, icyo mbifuriza, icyo nifuriza Abanyarwanda bibe birimo”.

- Advertisement -

Kugeza ubu Perezida Kagame afite abuzukuru babiri bavuka ku mukobwa we Ange Ingabire Kagame n’umugabo we Ndengeyingoma Bertrand barushinze mu 2019.

Anaya Abe Ndengeyingoma, Umwuzukuru wa mbere wa Perezida Kagame afite imyaka itatu, akaba yaravutse ku ya 19 Nyakanga 2020.

Umwuzukuru wa kabiri ni Amalia Agwize Ndengeyingoma akaba afite umwaka umwe urengaho amezi akaba yaravutse itariki 19 Nyakanga 2022.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW