Ibyavuye mu nama idasanzwe ya SADC yigaga ku mutekano wa Congo

Inama idasanzwe y’Umuryango w’ibihugu bya Africa y’Amajyepfo, SADC, yashimangiye ko batazacogora ku guha inkunga ya dipolomasi na gisirikare Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu rugamba ihanganyemo n’umutwe wa M23.

Iyi nama yabereye i Lusaka yateguwe na Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, ushinzwe ubutwererane na Politiki n’ibijyanye n’umutekano mu muryango wa SADC.

Ibihugu bigize uru urwego rushinzwe gukurikirana ibibazo by’umutekano n’igisirikare ruzwi nka “TROIKA” birimo nka Zambia ari nayo ikuriye uru rwego,Tanzania, Namibia, Angola, Zimbabwe, na RD Congo.

Ni mu gihe ibihugu byiyemeje gutanga ingabo z’uyu muryango wa SADC mu kugarura amahoro muri Congo ari Malawi, Afurika Y’Epfo na Tanzania bigakorana bya hafi n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Iyi nama yafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo no kwibutsa ko iyo igihugu kinyamuryango cya SADC gitewe bose bagomba gutabara nta wusigaye inyuma.

Yigiwemo kandi uko ibibazo by’umutekano biri i Cabo Delgado mu Majyaruguru ya Mozambique byashyirwaho akadomo, hakagaruka amahoro n’umutekano birambye.

Hashimangiwe ko SADC igomba gukora ibishoboka byose igafasha RD Congo kugarura umutekano mu Burasirazuba bwayo, hisunzwe amasezerano ya Luanda n’ay’i Nairobi.

Ubumwe bwa Afurika n’Akanama ka LONI gashinzwe amahoro, bashimiwe ku nkunga bahereza ingabo za SADC zoherejwe mu butumwa bwiswe SAMIDRC.

Iyi nama yateye ibyatsi ibikubiye mu rwandiko Leta y’u Rwanda y’u Rwanda yandikiye Komisiyo y’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ivuga ko idakwiye gushyigikira ubutumwa bwa SAMIDRC.

- Advertisement -

Ubusabe bw’u Rwanda bukubiye mu ibaruwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yandikiye umukuru wa Komisiyo y’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, Bwana Moussa Faki Mahamat.

Ubutegetsi bw’u Rwanda bushinja ingabo za SADC ziri muri Congo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

SADC yashimangiye ko itazahwema gutera inkunga ubutegetsi bwa Tshisekedi kugira ngo bubone igisubizo kirambye cy’amakimbirane yabaye ndanze mu Burasirazuba bwa Congo.

Yagize iti ” Inama yongeye gushimangira ko kohereza SAMIDRC ari ukugarura amahoro n’umutekano muri DRC kandi ko bihuye n’amasezerano ya SADC muri politiki, ubufatanye, umutekano ndetse n’amasezerano yo kwirwanaho.”

Kugeza ubu umutwe w’ingabo za SADC muri Kongo uhuriwemo ingabo zavuye mu bihugu bya Tanzaniya, Afurika y’Epfo na Malawi.

Watangiye ubutumwa bwawo mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, aho waje gufasha ingabo za Kongo mu ntambara zihanganyemo n’umutwe wa M23.

Uyu waje usimbuye uw’ibihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, leta ya Kongo yanenze kudakora ibihagije mu guhangana n’imitwe y’inyeshyamba iyirwanya, ku isonga uwa M23.

Inama ya SADC yo kuri uyu wa Gatandatu ibaye mu gihe muri Congo imirwano hagati ya M23 na FARDC ikomeje guca ibintu ndetse uyu mutwe ukaba uri kwigarurira uduce twinshi.

Abategetsi bo muri SADC bahuriye i Lusaka

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW