Imirwano hagati ya M23 na FARDC irakomanga ku birombe bya “Coltan” i Rubaya

Ihuriro rya FARDC, FDLR, Ingabo z’Abarundi, Wazalendo, SADC n’abacanshuro b’abazungu, mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Werurwe bafunguye umuriro ku birindiro by’umutwe wa M23 muri Kanyamahoro, inkengero za Sake n’i Bihambwe hafi y’ibirombe by’amabuye y’agaciro mu Rubaya.

Ibitero bya Guverinoma ya Congo ku mutwe wa M23 ni ibigamije kwambura izi nyeshyamba ibice zikomeje gufata umunsi ku munsi.

Amakuru ava ku rubuga rw’imirwano avuga ko abarwayi ba M23 bahanganye bikomeye n’ibyo bitero byiganjemo imbunda ziremereye.

Mu mirwano yabereye i Kanyamahoro muri Nyiragongo, Ihuriro rya FARDC ryagerageje gutsinsura M23 ariko izi nyeshyamba zibasubiza inyuma.

Gusa ibisasu biremereye byatewe muri ako gace byagize ingaruka ku baturage nk’uko umwe muri bo yabibwiye UMUSEKE.

Yagize ati ” Bari nk’epfo iriya barapfa kohereza ibisasu aho M23 iri, byashenye inzu z’abaturage, turi guhunga.”

Imirwano kandi mu misozi ikikije Sake – ‘centre’ ya nyuma mbere y’uko ugera i Goma muri 25km iburengerazuba.

Ingabo za leta, zifatanyije n’iza MONUSCO, iza SADC, Abarundi n’imitwe ya Wazalendo bahanganye na M23 muri ako gace.

Abo ku ruhande rwa Leta bavuga ko M23 ariyo yabateye ishaka kwinjira muri uwo mujyi.

- Advertisement -

Abari muri kariya gace bavuga ko FARDC n’abambari bayo bari gukoresha imbunda zirasa kure, kubera gutinya  gukubitwa inshuro na M23 iri ku dusozi twitegeye Sake.

Kuri uyu wa Mbere kandi imirwano yaramukiye mu nkengero z’uduce twa Bihambwe na Mema, muri teritwari ya Masisi, hagati y’ihuriro ry’ingabo za leta ya Congo n’umutwe wa M23.

Uko gutana mu mitwe kwateye abaturage benshi kuva mu byabo berekeza mu gace ka Rubaya kari mu birometero 2 gusa uvuye Bihambwe ubu hafitwe na M23.

Aha Bihambwe ni hafi ya Rubaya ahakungahaye ku mabuye y’agaciro ya “Coltan” ku rwego rw’Isi.

Abatuye muri aka gace batuzwe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bafite ubwoba ko imirimo yabo iri bugirweho ingaruka n’iyi ntambara.

Abaturage barashinja impande zombi kutubahiriza amasezerano yogushyira intwaro hasi.

Kugeza ubu imihanda mikuru igera i Goma – umujyi utuwe n’abasaga miliyoni ebyiri z’abaturage, ifunzwe n’inyeshyamba za M23 mu majyaruguru n’iburengerazuba ahaturuka ibiribwa byinshi mu bice bya Masisi, Walikale, Rutshuru na Kivu y’Epfo.

Kuva imirwano yubura mu mpera za 2021, M23 yakomeje kwigira imbere ivuye mu misozi yo munsi y’ikirunga cya Sabyinyo igera i Kibumba muri 25km mu majyaruguru ya Goma. Abarwanyi bayo aho kumanuka ngo bafate Goma bakomeje bagana iburengerazuba za Masisi none ubu bari ku ntera nk’iyo mu burengerazuba bwa Goma.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW