Ingabo za Sudan zabohoje radiyo na televiziyo by’Igihugu

Ingabo za Leta ya Sudani zatangaje ko zisubije radiyo na televiziyo by’igihugu byari bimaze igihe kinini mu maboko y’abarwanyi ba Rapid Support Forces, RSF.

Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’igisirikare cya Leta ya Sudani kivuga ko kigaruriye icyicaro cya Radiyo na Televiziyo by’igihugu gihereye mu mujyi wa Omdurman byari bimaze igihe bigenzurwa n’abarwanyi ba Rapid Support Forces.

Uyu mutwe wa Rapid Support Forces ntiwigeze wemeza ayo makuru cyangwa ngo uyamagane.

Kuva muri Mata 2023, imirwano ikomeye yaradutse hagati y’Ingabo za Sudani ziyobowe na General Adel Fattah al-Burhan aho zihanganye n’abarwanyi ba Rapid Support Forces bayobowe na General Mohamed Dagalo Hemedti.

Aba bombi bakaba barananiwe gusaranganya ubutegetsi nyuma y’uko Omar Al-Bashir wayoboraga Sudani yahiritswe ku butegetsi mu 2019.

Umuryango w’Abibumbye, UN, uherutse gusaba ko imirwano yahagarara muri uku kwezi Gutagatifu kwa Ramadan, ariko na nubu amasasu aracyumvikana mu mijyi imwe n’imwe aho muri Sudani.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW