Ingabo z’u Rwanda ziri Sudani y’Epfo zashimiwe

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye Loni zo mu mutwe wa (Rwanbatt-2) , muri Sudani y’Epfo , kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6  Werurwe 2024, zambitswe imidari n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe kugarura amahoro. 

Izi ngabo kandi zashimiwe akazi gakomeye zakoze  byo kugarura amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo mu Majyaruguru y’umugezi wa Nile.

Uyu muhango wabereye mu Mujyi wa Malakal aho ingabo zo mu mutwe wa Rwanbatt-2 ziherereye.

Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bw’Amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo,UNMISS,Lt Gen Mohan Subramanian uri mu batanze imidari, yashimiye ibikorwa by’Indashyikirwa  ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye  zakoze.

Uhagarariye ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda muri Sudandi y’Epfo , Brig. Gen. Rugazora Emmanuel ,yashimiye Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Sudani y’Epfo, ku gukora neza ubutumwa bashinzwe bwa UNMISS.

Uyoboye Ingabo z’u Rwanda zo mu mutwe w’ingabo wa Rwanbatt-2 , Lt Col Muhizi Andrew yashimye  imikoranire iri hagati y’ingabo ayoboye na Guverinoma ya Sudani y’Epfo, ubuyobozi bwa UNMISS n’ubundi bushuti buhari bw’ingabo muri icyo gihugu.

Lt. Col. Muhizi kandi yashimangiye ko guhabwa imidali k’uyu mutwe w’ingabo z’u Rwanda, byongereye imbaraga n’ubwitange mu gusohoza ubutumwa batumwe no kubahiriza inshingano bafite.

UMUSEKE .RW

- Advertisement -