Israel yishe umwe mu bayobozi ba Hamas wari wihishe mu Bitaro

Igisirikare cya Israel cyemeje ko cyishe uwari ushinzwe umutekano w’imbere no kuyobora ibikorwa mu mutwe wa Hamas.

Uyu mugabo witwa Faiq Mabhouh yiciwe mu bitaro byitwa Shifa.

Igisirikare cya Israel, IDF cyavuze ko Faiq Mabhouh abasirikare bamwishe afite imbunda ye, akaba yari yihishe mu bitaro bya Shifa.

IDF kivuga ko uyu mugabo ari mu bwihisho bwe yahakoreraga, akanahategurira ibikorwa by’iterabwoba byo ku rwego rwo hejuru.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri X yahoze ari Twitter, igisirikare cya Israel cyavuze ko mu makuru y’ubutasi cyari gifite gifatanyije n’urwego rwa America rushinzwe ubutasi, ISA, byabafashije kumenya ko mu bitaro bya Shifa hihishemo “ibyihebe” bikorera Hamas, ni bwo mu bitero bahagabye bishe Faiq Mabhuoch, wari ushinzwe gukora ibitero muri Hamas.

Israel ivuga ko uyu mugabo yashinjwaga kuba inyuma y’ibikorwa by’iterabwoba mu gace ka Gaza.

Uretse imbunda igisirikare cya Israel kivuga ko cyafashe, cyanerekanye amafaranga menshi yafatiwe muri biriya bitaro, ngo yatanzwe nk’impano yo gushyigikira Hamas.

UMUSEKE.RW