Jeannette Kagame yaganiriye na Clare Akamanzi na Amadou Gallo

Umufasha wa Perezida Kagame, Madamu Jeannette Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi wari kumwe na Perezida wa Basketball Africa League (BAL), Amadou Gallo Fall byibanze mu guteza imbere umukino wa Basketball.

Ibi byatangajwe n’urukuta rwa Madamu Jeannette Kagame kuri X aho banditse ko Madamu Jeannette Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, wari kumwe na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall.

Ni ibiganiro byabereye mu Biro by’Umuryango Imbuto Foundation, bikaba byibanze ku bufatanye mu kubaka ibibuga bya Basketball, guteza imbere Siporo n’ubuzima mu rubyiruko rw’u Rwanda.

U Rwanda rukomeje gukora ibikorwa bigamije guteza imbere umukino wa Basketball harimo kubaka ibibuga bishya Kandi bigezweho birimo BK Arena n’ikiba mu kigo cya LDK.

U Rwanda muri Gicurasi 2021 rwasinyanye amasezerano na BAL yo kwakira imikino ya nyuma y’irushanwa rya BAL ryari rikiza.

Muri 2023 kandi Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, bongereye amasezerano y’ubufatanye na BAL azageza muri 2028.

Aya masezerano y’imyaka itanu yongerewe yemerera u Rwanda kwakira imikino yo gufashaka itike y’imikino ya nyuma muri 2025 na 2027 no kwakira imikino ya nyuma ya 2024, 2026 na 2028.

Muri aya masezerano kandi, u Rwanda rwemerewe kwakira ibindi bikorwa bitegurwa na BAL.

Ubwo ayo masezerano yongerrwaga RDB yatangaje ko mu myaka ibiri imikino ya BAL yabereye mu Rwanda, u Rwanda rwungutse arenga miliyoni icyenda z’amadorali ya Amerika.

- Advertisement -
Madame Jeannette Kagame, Clare Akamanzi na Amadou Gallo Fall, bagiranye ibiganiro byo guteza imbere umukino wa Basketball
Ni ibiganiro byibanze ku guteza imbere umukino wa Basketball

MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW