Karate: Hatangajwe umutoza w’ikipe y’Igihugu n’Umuyobozi w’abasifuzi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino Njyarugamba wa Karate mu Rwanda (FERWAKA) ryatangaje Kamuzinzi Christian nk’Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu ndetse na Ndayambaje Onesphore nk’Umuyobozi mushya wa Komisiyo y’Abasifuzi b’uyu mukino.

Byatangajwe ku wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024, mu ibaruwa yashyizweho umukono na Niyomugabo Damien, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda.

Kamuzinzi Christian wagizwe Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu ya Karate, asimbuye Nyurabahizi Noël wari Umutoza w’Ikipe y’Igihugu.

Ni mu gihe Ndayambaje Onesphore wagizwe Umuyobozi wa Komisiyo y’Abasifuzi ba Karate we yasimbuye Mwizerwa Dieudonné wari uri kuri uyu mwanya.

Aba basimbuwe bombi beguye ku mirimo yabo ku mpamvu bwite.

FERWAKA yatangaje ko yabonye abakozi bashya

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW