Kazungu yakatiwe gufungwa burundu

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije Kazungu Denis ibyaha byose ashinjwa uko ari 10, rumukatira igifungo cya burundu.

Ni icyemezo cy’Urukiko cyafashwe kuri uyu wa 8 Werurwe 2024.

Ibyaha Kazungu yahamijwe birimo kwica ku bushake, gusambanya ku gahato, iyicarubozo, kwinjira mu makuru ya mudasobwa cyangwa uruhererekane rwa mudasobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, guhisha umurambo, gukoresha ibikangisho no gufungira umuntu ahatemewe.

Mu rubanza rwabaye tariki ya 9 Gashyantare 2024, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko guhamya Kazungu ibi byaha byose, hanyuma rukamukatira igifungo cya burundu, cibwa n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw.

Kazungu yemeye ibi byaha byose, saba urukiko kumworohereza igihano, abishingiye ku kuba yaratanze amakuru yari akenewe mu gihe cy’iperereza.

Yasobanuye ko yakoze ibi byaha wenyine, ahamya ko yabikoranye ubunyamaswa kandi nta gisobanuro na kimwe yabona ku cyo yari agamije kuko atarakennye ku buryo byakwitwa ko yashakaga amaramuko.

Kazungu yatawe muri yombi muri Nzeri 2023 ubwo abagenzacyaha bavumburaga umwobo yatabyemo imirambo y’abo yemera ko yishe.

Uyu mwobo wari mu gikoni cy’aho yari acumbitse, mu kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu karere ka Gasabo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -