Kigali: Umusore bamusanze amanitse mu giti  bikekwa ko yiyahuye

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Shumbusho Jassin w’imyaka 19 wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, yasanzwe amanitse mu giti yapfuye, bikekwa ko yiyahuye.

Uyu musore yabanaga na Nyirakuru mu Mudugudu wa Muhororo,Akagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024, ubwo umurambo we wasangwaga mu giti hagakekwa ko yaba yishwe.

Ngirowansaga Djuma , ubereye se  wabo w’uyu musore yatangaje  ko nta kibazo yari afitanye n’umuntu bityo we atahamya ko yiyahuye .

Ati “Nabimenye mu gitondo bambwira ngo Jassin bamubonye yapfuye.Akari kaziritse mu ijosi ni ipantaro yagiye yambaye ya tiriningi. Umuntu wimanitse rero akaba akandiye hasi ntabwo bishoboka.”

Uyu avuga hagakwiye gukorwa iperereza ryimbitse hakamenyekana uwabigizemo uruhare.

Amakuru avuga yabanje guhamagarwa kuri telefoni, agenda agiye kureba uwamuhamagaye bityo bigakekwa ko ari we ubiri inyuma.

Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kinyinya , Ruzibiza Wilson, yatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane intandaro y’urwo rupfu.

Ati “Kwemeza yuko yiyahuye cyangwa atiyahuye bifite izindi nzego zibikurikirana zikabyemeza. Hari abavuga ko hari hasanzwe amakimbirane mu muryango wabo. Tubiharira rero inzego zibishinzwe zikabikurikirana, zikaba ari zo zibyemeza.”

- Advertisement -

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujya gukorerwa isuzuma mu Bitaro bya Masaka kugira ngo hemezwe icyamwishe.

UMUSEKE.RW