Kiyovu Sports yatandukanye na Seifu mu kinyabupfura

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports, bwafashe umwanzuro wo guhagarika kapiteni w’iyi kipe, Niyonzima Olivier Seifu ukekwaho kugumura bagenzi be mbere yo gukina umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona.

Mu Cyumweru gishize, abakinnyi b’ikipe ya Kiyovu Sports bafashe umwanzuro wo guhagarika imyitozo nyuma yo kuba barijejwe guhembwa imishahara ya bo ariko ntibayihabwe.

Ku munota wa nyuma, iyi kipe yaje kwerekeza mu Karere ka Ngoma gukina na Étoile de l’Est mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona ndetse iyi kipe yahatsindiwe igitego 1-0.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, abayobozi b’iyi kipe batangiye gushaka amakuru y’impamvu yo gutakaza uyu mukino, cyane ko byanavuzwe ko hari abaciweho.

Nyuma yo gushaka aya makuru, ubuyobozi bw’ikipe yo ku Mumena, bwafashe umwanzuro wo guhagarika Niyonzima Olivier Seifu imikino itandatu isigaye ngo shampiyona irangire.

Impamvu bavuze mu ibaruwa yandikiwe uyu mukinnyi, ni imyitwarire idahwitse ikomeje kugaragara kuri uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga.

Muri iyi baruwa bagize bati “Dushingiye ku masezerano wagiranye na Kiyovu Sports ku wa 01/08/2023 mu ngingo zikubiye muri ayo masezerano ku ngingo ya yo ya Kane.”

“Dushingiye ku myitwarire idahwite ikomeje kukugaragaraho muri Kiyovu Sports, Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports Association nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri iyo myitwarire, turakumenyesha ko utemerewe gukina imikino itandatu ikurikiranye ya Kiyovu Sports izakina uhereye tariki ya 10/03/2024.”

Ni ibaruwa yashyizweho umukono na Mbonyumuvunyi Abdulkarim uri gukora na Perezida w’ikipe mu buryo bw’agateganyo, maze bamenyesha Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.

- Advertisement -

N’ubwo batasobanuye iyi myitwarire idahwitse ya Seifu, amakuru avuga ko uyu mukinnyi ashobora kuba ari wagumuye bagenzi be ubwo bahagarikaga imyitozo mu Cyumweru gishize.

Nyuma yo kumuhagarika iyi mikino itandatu, bisobanuye ko iyi kipe yamaze gutandukana n’uyu mukinnyi n’ubwo bateruye ngo babivuge, cyane ko Seifu yari afite amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe.

Si ubwa mbere agiranye ibibazo n’iyi kipe ahanini bishingiye ku byo yishyuza, cyane ko mbere yo gukina umukino wa APR FC, we na Mugunga Yves babanje kwanga kujya mu mwiherero badahawe umushahara wa bo.

Seifu ari mu myitozo y’ikipe y’Igihugu Amavubi iri kwitegura kujya muri Madagascar, gukina imikino ya gicuti yatumiwemo.

Ikipe ya Kiyovu Sports yagize ibibazo by’amikoro muri uyu mwaka w’imikino, ahanini yatewe no kwishyura abakinnyi batayikiniye barimo Abanya-Sudan, Sharaf Shiboub na Jonh Mano ukiri kwishyuza.

Niyonzima Olivier yamaze gusezererwa mu kinyabupfura
Ibaruwa yandikiwe Niyonzima Olivier amenyeshwa ko yahagaritswe

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW