Sena y’u Bwongereza yatsinze Leta yayo ku mushinga wo kuzohereza abimukira mu Rwanda bava mu Bwongereza nyuma bakazashakirwa ibihugu bibaha ubuhungiro.
Kuva ku wa Mbere tariki ya 4 Werurwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza haberaga amatora yasuzumaga ku nshuro ya Gatandatu niba u Bwongereza bwazohereza abimukira mu Rwanda.
Uyu mushinga wari wabanje kwanga nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rwari rwaravuze ko umushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda unyuranyije n’amategeko ko kandi u Rwanda ari igihugu kidatekanye.
Mu Kuboza kwa 2023, Leta y’u Rwanda na Leta y’u Bwongereza basinye amasezerano avuguruye yateganyaga ko nta rukiko ruzongera gukumira ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, ahubwo ko abagize Inteko Ishinga Amategeko ari bo bazawugiraho ijambo rya nyuma.
BBC ivuga ko ku wa Gatatu, abasenateri bashyigikiye ivugurura n’ubwiganze bw’amajwi 89, kugira ngo inkiko zemererwe gusuzuma ugutekana k’u Rwanda.
Indi mpamvu bagaragaje iteye inkeke ni ukuzohereza abana mu Rwanda badafite umuntu mukuru bari kumwe.
Nubwo Leta y’U Bwongereza yavuze ko itazimurira mu Rwanda abana badafite umuntu mukuru bari kumwe na we, ariko Senateri Lister yavuze ko uburyo bwo gusuzuma imyaka butizewe na gato.
Mu 2022, U Bwongereza bwasinyanye n’u Rwanda amasezerano y’imyaka 5, aho u Rwanda rwemeye kwakira abimukira baturutse mu Bwongereza binjiyeyo mu buryo butemewe.
U Bwongereza bwatanze inkunga y miliyari 300 Frw nk’amafaranga azifashishwa mu kwita kuri abo bimukira mu gihe bazaba bageze mu Rwanda.
- Advertisement -
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW