Kwegura ku muyobozi ukomeye! Impamvu y’umusaruro nkene wa Nyanza

Imyaka irenga itatu ya shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri irashize ikipe Nyanza FC ikina gusa muri uyu mwaka ari ubuyobozi ndetse n’abatoza bakemeza ko hari ibyo batari kugeraho amakuru akavuga ko biterwa ni ibibazo biri muri iyi kipe.

Ku wa gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024, ni bwo ikipe ya Nyanza FC yakiriye ikipe ya Kamonyi FC kuri Stade ya Nyanza maze umukino urangira amakipe aguye miswi ari 0-0 gusa nyuma y’umukino no mu mukino hagati abafana ba yo ntibanyuzwe n’uko ikipe bita iyabo itari gutsinda.

Bamwe mu bafana muri Stade, baririmbye Kapiteni w’iyi kipe, ‘Mutabazi Jean Claude’ utagaragaye mu kibuga ndetse utari no ku ntebe y’abasimbura. Aba bafana babishingiraga ku mukino Nyanza FC yaherukaga kwakiramo ikipe ya Rutsiro FC yanganyijemo igitego 1-1, cyatsinzwe n’uwo, Mutabazi Jean Claude wanagize umukino mwiza imbere y’abafana ba Nyanza FC.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko uriya Kapiteni w’ikipe yahagaritswe igihe kitazwi kuko adakora imyitozo uko bikwiye.

Umwe mu bari imbere muri Nyanza FC yabwiye UMUSEKE ati”Kapiteni akora imyitozo gake gusa n’ubundi gake akora, iyo yashyizwe mu kibuga akora itandukaniro kurusha n’abitoza buri munsi kuko ni we mukinnyi muri Nyanza FC wakizera ko isaha n’isaha ashobora kugutsindira igitego gusa umutoza ntabyumva ntashaka no kubibona.”

Ikipe ya Nyanza FC mu myaka yashize yitozaga kabiri ku munsi mu gitondo na nimugoroba ariko amakuru avuga ko iyi kipe isigaye yitoza rimwe ku munsi. Abafana bamwe bari ku kibuga kuwa gatandatu taliki ya 16 Werurwe 2024 bavugaga ko batazagaruka kuko ikipe yabo iri kubabeshya nta kirimo.

Undi ukurikirana iby’iyi kipe yavuze ko imeze nk’iyo umuntu ku giti cye aho yagizwe nka ho ari iya Perezida wa yo, Musoni Camille ayifatanyije na Team Manager, Kayihura Eric uzwi nka Kazungu.

Ati”Usanga ni yo ikipe yitwaye nabi nta wushobora kubabaza ibyabaye kuko nabitwa abanyamuryango ba yo ntibabyitayeho.”

Amakuru avuga ko Nyanza FC igizwe n’abanyamuryango barenga 40 ariko hatumijwe inteko rusange izamo abantu batarenze 10 ku mpamvu zitamenyekanye gusa bikavugwa ko batishimiye uko Nyanza FC iyobowe.

- Advertisement -

Andi makuru avuga ko iyi kipe, umwuka atari mwiza hagati y’abatoza ba yo, ariko bituruka ku kuba Ushinzwe Ubuzima bw’ikipe uzwi nka Kazungu ari we mujyanama wa hafi w’umutoza mukuru mu bya Tekinike.

Andi makuru kandi avuga ko umukino baheruka gusohokamo mu Karere ka Rubavu bajya gukina na Vision jeunesse Nouvelle batsinzwe, maze ikipe ya Nyanza FC igatsindwa ibitego bibiri kuri kimwe (VJN 2-1 Nyanza FC) byagaragaye ko bari bameze nkabagiye mu butembere(visit) aho kujya gukina muri kariya Karere ka Rubavu bishobora kuba ari nabyo byabaye intandaro yo gutsindwa.

Umwe mu bakinnyi wari wajyanye n’ikipe yabwiye UMUSEKE ko Visi Perezida Athanase yari yashakiye ikipe aho irara ariko Perezida arahanga ahitamo kubajyana ahandi maze bakihagera Perezida Musoni Camille, umutoza mukuru Gaspard Munyashema, Umucangamutungo Christine na Team Manager, Kazungu bahita bijyira kwinywera mu mujyi wa Rubavu basize abakinnyi aho kuburyo no kubona amafunguro ya mugitondo byabaye ikibazo maze abakinnyi, abatoza, n’ubuyobozi batangira kugirana umwiryane hagati ya bo.

UMUSEKE ufite amakuru ko uwari Umunyamabanga Mukuru w’iy’ikipe (Secrataire General), Ntirenganya Frederick yeguye muri izi nshingano ku mpamvu yise ize bwite kuko afite izindi nshingano nyinshi ariko bikavugwa ko atari ukuri ahubwo hari ibyemezo byafatwaga mu ikipe ya Nyanza FC ntibahuze na Perezida w’iy’ikipe Musoni Camille gusa kugeza ubu ntiharatorwa undi munyamabanga Mukuru w’iriya kipe usimbura uwasezeye.

Umutoza mukuru wa Nyanza FC, Gaspard Munyeshema we yabwiye UMUSEKE ko umusaruro nawe yemera ko ari nkene bari kugira gusa ibikorwa n’abasifuzi babasifurira nabi bakabiba ariko bazakomeza ntibacike intege.

Umutoza Gaspard abajijwe niba koko hari ibibazo bindi bishobora gutuma atumvikana na Kapiteni w’ikipe yavuze ko ikibazo bagirana na captain atitabira imyitozo ari na byo bituma adakinishwa.

Uyu mutoza kandi avuga ko nta kibazo afitanye n’abatoza bungirije bajya inama nk’uko bikwiye agahakana kugirwa inama na Kazungu gusa.

Umutoza Gaspard yagize ati “Ibibazo byo biba bihari bitandukanye gusa umuntu ntiyabitangaza ariko hari n’ibindi by’imisifurire turibwa mu rugo no hanze ya ho.”

Perezida wa Nyanza FC Musoni Camille, yabwiye UMUSEKE ko umusaruro bo ubwabo bari kubona udashimishije kandi ikipe ikora imyitozo kabiri ku munsi na ho kuba Umunyamabanga w’ikipe yarasezeye hari ibyo batumvikanagaho byo bitaba ari byo kuko yasezeye kubera inshingano nyinshi afite.

Perezida Musoni akomeza avuga ko abanyamuryango b’ikipe kutitabira inteko rusange ya bo byabaye, gusa hakurikizwa icyo amategeko ateganya irasubikwa ariko nyuma bongeye kuyimura baraza n’ubwo hataje benshi cyane kuvuga ko ikipe bameze nkaho bayigize iyabo atari byo kuko ari Kazungu uwo akora inshingano ze nk’Ushinzwe Ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe, na ho Perezida agakora inshingano ze.

Perezida Musoni Camille yongeraho ko kuba baragiye gukina mu karere ka Rubavu bakamera nkabigiriye mu butembere byanatumye batsindwa ibyo ntabyo azi ubwo ubivuga niwe ubizi.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Nyanza, mu myaka ibiri ishize yumvikanaga nk’ikipe ikanganye ndetse ntiyigeze inabura mu makipe ahatanira kujya mu matsinda agahanganira kujya mu Cyiciro cya mbere n’ubwo bitayihiriye ngo ijye mu Cyiciro cya mbere, muri uyu mwaka bigaragara ko yabaye ikipe isanzwe.

Iri ku mwanya wa gatanu, mu gihe umutoza wa yo avuga ko guhatanira kujya mu makipe yajya mu Cyiciro cya mbere byo bimeze nk’ibyarangiye ahubwo bareba undi umwaka.

Bamwe mu bafana bakomeje gushengurwa n’umusaruro nkene w’umutoza, cyane ko bamunenga ko akina yugarira no ku ikipe arusha aho gukina asatira.

Nyanza FC ifite inshingano zo kuzamura impano z’abana bazi gukina umupira w’amaguru ndetse no gushimisha abafana b’iyi kipe ariko byo bitari kugerwaho muri iyi minsi.

Ibindi bivugwa ni uko nk’ikipe yitiriwe Akarere ka Nyanza ari na ko muterankunga mukuru, ubuyobozi bw’Akarere kuva kuri Meya, Ntazinda Erasme n’abandi bayobozi bo mu Karere byibura nta n’umwe ushobora kuboneka ku kibuga bakinnye cyangwa byibura ngo aganirize abakinnyi.

Nyanza FC ikomeje kuvugwamo ibibazo byinshi
Perezida wa Nyanza FC, Camille n’umucangamutungo Christine baravugwaho kujyana ikipe bagata abakinnyi bakarara nta buyobozi buhari
Ibintu bikomeje kuba bibi ku mutoza Gaspard

Theogene NSHIMIYIMANA/UMUSEKE.RW i Nyanza