Laurent Gbagbo agiye kwiyamamariza kongera kuyobora Côte d’Ivoire

Laurent Gbagbo w’imyaka 79 y’amavuko, wigize kuyobora Igihugu cya Côte d’Ivoire, yatangaje ko aziyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe mu mwaka wa 2025.

Gbagbo wigize kumva icyanga cy’ubutegetsi akabuvaho yerekeza muri Gereza yemeje ko nta gisibya azahangana n’abarimo Perezida Alassane Ouattara.

Icyemezo cya Gbagbo cyafashwe nk’icyo gutambamira amaraso mashya mu ishyaka rye PPA-CI barimo Ahoua Don Mello, ukunzwe n’abatari bacye.

Amakuru avuga ko hari itsinda ry’abantu bakuze badashaka kuva ku izima mu butegetsi bwa Côte d’Ivoire.

Abo basaza ngo bahora bashyira imbere ibijyanye n’agapingane aho kuzana ibitekerezo bishya muri politiki.

Ibitangazamakuru byo muri kiriya gihugu bivuga ko nta kabuza igihe Gbagbo yahurira na Ouattara mu matora ishyaka rya RHDP ryatsinda amatora ya 2025 mu buryo bworoshye.

Abakurikira politiki yo muri Côte d’Ivoire bavuga ko igihe kigeze ngo Laurent Gbagbo, Alassane Ouattara na Henri Konan Bédié, ngo batange umwanya, Igihugu gifatwe n’abayobozi bashya.

Laurent Gbagbo yavukiye mu karere ka Gagnoa mu majyepfo y’ahagana hagati muri Côte d’Ivoire mu 1945.

Yize mu Iseminari, Kaminuza ayikomereza muri Côte d’Ivoire ndetse no mu Bufaransa.

- Advertisement -

Mbere yo kwinjira muri Politiki yabanje kuba umwalimu w’amateka.

Muri Politiki, yabanje kujya mu ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi maze nyuma y’imyaka 20 yose ari mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, atorerwa kuba Perezida mu mwaka wa 2000.

Nyuma y’imyaka ibiri gusa, mu gihugu cya Côte d’Ivoire habaye intambara maze abashyigikiye Gbagbo baregwa ibitero byibasira abanyamahanga ndetse n’abayisilamu mu turere bagenzuraga.

Bashinje kandi Ubufaransa na LONI kureberera intambara ntibakore ibihagije ngo bahagarike Inyeshyamba zateraga icyo gihe ndetse zari zaraciyemo igihugu mo kabiri.

Izi nyeshyamba zari ziyobowe na Alassane Ouattara zagenzuraga amajyaruguru.

Ibi byatumye amatora yo muri 2005 asubikwa inshuro esheshatu zose, ariko aza kuba mu mwaka wa 2010 ari nabwo Laurent Gbagbo yatsindwaga na Alassane Ouatara akanga kwemera ko yatsinzwe.

Kwanga intsinzwi byakurukiwe n’ubwicanyi n’urugomo byabaye mu mezi atatu yakurikiyeho, urugomo rwavuzweho kubamo ubwicanyi ndengakamere mu bwicanyi bwose bwakorewe muri iki gihugu.

Laurent Gbagbo yaje gufatwa mu mwaka wa 2011 mu kwezi kwa kane afatiwe mu nzu yo munsi y’ubutaka bwo mu ngoro ya perezida afashwe n’abasilikare ba Alassane Ouatara bafashijwe na ONU n’Ubufaransa bari bashyigikiye Ouatara.

Icyo gihe yajyanwe mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI) aregwa ibyaha byibasira inyoko muntu kubera ubwicanyi bwakorewe muri Côte d’Ivoire ubwo yari yatsinzwe amatora akanga kubyemera.

Iyo ntambara yakurikiye aya matora yahitanye abantu bagera ku 3,000.

Gusa ibi byaha buri gihe yarabihakanaga aza kugirwa umwere kubera ko “habuze ibimenyetso gihamya”.

Ubushinjacyaha bwananiwe gutanga gihamya y’ibirego bwamushinjaga hamwe na Charles Blé Goudé, inshuti ye, muri Werurwe 2021 rubagira abere.

Gbagbo yemeje ko azatana mu matora ya 2025

DIANE UMURERWA / UMUSEKE.RW