Madjaliwa yashinje ubugome abayobozi ba Rayon Sports

Umukinnyi wo hagati mu kipe ya Rayon Sports, Aruna Moussa Madjaliwa, yanyomoje amakuru yamuvuzweho yo guta akazi, ashinja ubuyobozi bw’iyi kipe kumutererana no kumukorera ubugome.

Amezi ane yari ashize Aruna Moussa Madjaliwa atagaraga mu bikorwa byose bya Rayon Sports, kubera imvune.

Uyu Murundi wakomeje kuvugwaho guta akazi no guhimba impamvu gushaka uko asohoka muri iyi kipe.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports kandi, bwakomeje kuvuga ko n’ubwo uyu mukinnyi bumufata nk’uwataye akazi, bwo bwakomeje kumuhemba.

Nyuma yo kugaruka mu myitozo, Aruna Moussa Madjaliwa yanyomoje ibyamuvuzweho, ndetse ashinja ubuyobozi kumutererana no kumukorera ubugome.

Mu Kiganiro uyu mukinnyi yagiranye na IGIHE, yavuze ko ababajwe cyane n’ibyo ubuyobozi bwa Gikundiro bwamuvuzeho.

Ati “Abayobozi ba Rayon Sports ni abagome. Barantereranye, banga kumvuza, banyima umushahara none birirwa babeshya abafana ngo nataye akazi. Ndi umukinnyi ukunda Rayon Sports kandi nta gahunda mfite yo kuyivamo amasezerano y’imyaka ibiri nasinye adasojwe.”

Bivugwa ko uyu mukinnyi yatanzweho ibihumbi 20$ ku masezerano y’imyaka ibiri yasinyiye iyi kipe.

Aruna Moussa Madjaliwa yavuze ko yatereranywe na Rayon Sports mu gihe cy’uburwayi bwe

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -