Menya Impamvu RwandAir yahagaritse ingendo zo mu Buhinde

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir yatangaje ko icyatumye ihagarika ingendo zijya n’iziva Mumbai mu Buhinde ari uko nta handi indege ihagarara.

Ku wa Gatanu tariki 1 Werurwe mu 2024, RwandAir yavuze ko icyemezo cyo guhagarika izi ngendo, yaba iziva cyangwa izijya Mumbai kizatangira kubahirizwa kuwa 15 Werurwe mu 2024.

Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe ubucuruzi muri RwandAir, Andrew Best Owie yabwiye The New Times ko gufata iki cyemezo byatewe n’ibibazo bitandukanye iyi Sosiyete yari imaze iminsi ihura nabyo muri iki cyerekezo.

Ati “RwandAir yatangiye iki cyerekezo mu myaka irindwi ishize, kandi yagiye ikomeza gushaka uburyo bushya bwo kunoza serivisi itanga muri iki cyerekezo. Ku bw’ibyo intego yo gushaka guha serivisi nziza abakiliya bacu bo muri iki cyerekezo, bwasembuye iki cyemezo cyacu kuri ubu.”

Yakomeje ati “Inzitizi dufite kuri ubu mu bijyanye no gukora ingendo zijya mu Buhinde nta handi indege ihagaze ni ikibazo sosiyete yiteguye gukemura mu gihe gito kiri imbere.”

Andrew Best Owie yavuze ko iki cyemezo cyo guhagarika ingendo za Mumbai nta ngaruka kizagira ku bikorwa bya RwandAir.

Rwandair yari imaze imyaka irindwi ikora ingendo zihuza Kigali na Mumbai ndetse zifite umwihariko w’uko indege itahagararaga nzira.

Ku wa 12 Werurwe 2020 nabwo yahagaritse izi ngendo zerekezaga n’izava i Mumbai kubera ikibazo cy’ihagarikwa ryo gutanga viza mu Buhinde cyatewe n’ikwirakwira rya Coronavirus.

Izi ngendo zaje gusubukurwa tariki 16 Ugushyingo 2020.

- Advertisement -

Kugeza ubu RwandAir ikorera ingendo mu mijyi irenga 20 yo hirya no hino ku Isi, irimo iyo muri Afurika, u Burayi no mu Burasirazuba bwo hagati.

Rwandair yahagaritse ingendo zo mu Buhinde

UMUSEKE.RW