Mpayimana Philippe agiye kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda

Mpayimana Philippe, yatangaje ko afite intego yo kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Mpayimana yamamaye cyane ubwo mu mwaka wa 2017 yiyamamarizaga kuyobora u Rwanda, mu matora yegukanywe na Paul Kagame n’amajwi 98, 79 %.

Mpayimana wari umukandida wigenga yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi  0.73%, Frank Habineza watanzwe na Green Party aza ku mwanya wa gatatu n’amajwi yagize 0.48%.

Nyuma yaho nabwo ntiyacitse intege, kuko yagaragaye mu bahatanira kuba abadepite ubwo yiyamazaga ku giti cye nabwo ntiyabona amajwi amwinjiza mu Nteko Ishinga Amategeko.

Mu mwaka wa 2018 Mpayimana yatangaje ku mugaragaro ko ashinze ishyaka ryitwa (Parti du Progress du Peuple Rwandais: PPR) rigamije iterambere ry’Abanyarwanda, ariko ntabwo yakomeje kumvikana mu ruhando rwa Politiki.

Mu Ugushyingo 2021 yongeye kuvugwa ubwo yahabwaga akazi muri MINUBUMWE aho yagizwe Impuguke ishinzwe ibikorwa by’Ubukangurambaga.

Aho ari mu biruhuko mu gihugu cy’Ubufaransa yabwiye Ikinyamakuru IGIHE ko intumbero ye yo kuba Perezida w’u Rwanda ikomeje.

Yavuze ko hari ibitaragerwaho yifuza gufatanyamo n’Abanyarwanda yicaye ku ntebe yo muri Village Urugwiro.

Ati “ Mfite umushinga wo gutanga kandidatire”.

- Advertisement -

Yavuze ko nubwo bakunze kuvuga ko nta muntu uhindura ikipe itsinda, ngo bishoboka no gukora inshya kandi nayo igatsinda.

Mu mpamvu zatumye afata umwanzuro wo kuziyamamaza, harimo ngo “ikibazo cy’ingorabahizi” cy’Abanyarwanda bahunze u Rwanda mu 1994 “bari mu mahanga nta kintu na gito cyo kwiyegereza igihugu cyabo bafite”.

Ati “Baracyafite imyumvire y’icyo gihe kandi ni Abanyarwanda tutagomba gutererana. Dukeneye za gahunda nshya zituma aho bari batangira kwisanisha no gukorana n’igihugu cyabo.”

Mpayimana avuga ko hari ibintu birenga 20 ateganya kuzashyira muri “manifesto” ye mu gihe kigera ku kwezi kuri imbere, gusa ngo hazagarukamo ibijyanye n’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’uburyo amahanga abanira igihugu.

Ati “Ibihugu byo hanze kubera ingengabitekerezo yabigezemo, twe dufite intera twagezemo ariko ibihugu byo hanze biracyashaka gucamo Afurika kabiri, urabona muri Congo iyo bacamo ibice abantu bamwe babita ko ari Abanyarwanda, buriya ni twe baba bashaka ko dusubiranamo.”

Yavuze ko ibyo byose bikeneye politiki nshya, kuko ibihugu bijya inyuma ya Congo biba bishyigikiye n’ingengabitekerezo yayo.

Yasobanuye ko mu gihe cy’ukwezi kumwe cyangwa abiri, azatangira gushaka abantu, ababwira ibitekerezo bye bya politiki.

Ibyo ngo ntibizabangamira akazi ka MINUBUMWE asanzwe akora, kuko azajya abijyamo mu masaha ya nyuma yako.

Ateganya ko ngo muri aya matora azakoresha amafaranga ye bwite yizigamye, ati “nta gahunda yo gusaba inguzanyo, nzakoresha ubushobozi bwanjye”.

Mpayimana yavukiye mu Karere ka Nyaruguru mu 1970.

Yize amashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwa Save, akomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Nyakinama. Yanakomereje mu by’indimi muri Cameroon, aza kuba umwe mu banyamakuru batangiranye na Televiziyo Rwanda mu 1992.

Yanabaye impunzi muri Congo-Kinshasa, Congo Brazaville, Cameroun n’u Bufaransa, aza no kwandika igitabo yise “Réfugiés rwandais, entre marteau et enclume : récit du calvaire au Zaïre”.

Philippe Mpayimana agiye kongera kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW