Muhanga: Umukozi wa REG yishwe n’amashanyarazi

Kanakuze Alexis wakoreraga Ikigo Gishinzwe Ingufu(REG) Ishami rya Muhanga mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Werurwe 2024, yahitanywe n’umuriro w’amashanyarazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabwiye UMUSEKE ko iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Rwamnariro, Akagari ka Rusovu, Umurenge wa Nyarusange saa moya n’iminota mirongo ine zijoro.

Kayitare avuga ko uyu Kanakuze Alexis yari kumwe na bagenzi be bakorana, barimo gukora umuriro, uramufata ahasiga Ubuzima.

Ati “Kugeza ubu umurambo wa Nyakwigendera uracyari mu ipironi hejuru.”

Meya Kayitare avuga ko hategerejwe abandi bakozi ba REG, ndetse n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Kayitare avuga ko nta makuru arambuye ajyanye n’aho yakomokaga ndetse n’imyaka afite arabona kugeza ubu.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga