Muhanga: Umuvu w’amazi wahitanye abana bavaga ku ishuri

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Akarere ka Muhanga mu ibara ry'umutuku

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabacuzi buvuga ko umuvu w’amazi watwaye abana babiri bavaga ku Ishuri ubaroha mu Mugezi barapfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Nsanzimana Védaste yabwiye UMUSEKE ko iyi mpanuka y’amazi yahitanye abo bana yabareye mu Mudugudu wa Gahembe mu Kagari ka Buramba mu Murenge wa Kabacuzi.

Gitifu Nsanzimana avuga ko iyo mvura yaguye ari nyinshi Umwanya mutoya, ihurirana nuko abo bana bari bavuye ku Ishuri(Urugo mbonezamikurire) Umuvu urabatembana ubaroha mu Mugezi wa Cyibitare.

Yavuze ko umwana umwe yitwaga Cyubahiro Claver, mwene Ntakirutimana Védaste na Muhimpundu, mugenzi we yitwaga Dufitimana Dorcas warerwaga na Nyirakuru witwa Uyisabye Claudine bose bari bafite imyaka 4 y’amavuko.

Ati “Ubusanzwe ababyeyi babo bana bajyaga kubacyura ku ishuri, imvura yaguye batarabageraho.”

Gitifu avuga ko batabaye basanga batembanywe n’umuvu ubamanura muri uwo mugezi bakaba babakuyemo barangije gupfa bose.

Ati “Ubu umirambo yabo iracyari aho twayishyize, RIB yatangiye gukora iperereza kuri iyi mpanuka.”

Gitifu Nsanzimana avuga ko abana benshi bo muri uyu Murenge batacyambuka imigezi bajya kwiga kuko Leta yabegereje ibigo by’amashuri.

Uyu muyobozi yihanganishije Imiryango yagize ibyago byo kubura abana batoya nk’aba.

- Advertisement -

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RWi Muhanga