Mukura VS yateguje Rayon Sports kuzayiha Pasika

Umuvugizi wa Mukura Victory Sports, yatangaje ko bazaha Pasika Aba-Rayons mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona uzahuza amakipe yombi ku wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024.

Nyuma y’igihe shampiyona idakinwa kubera imikino ya gicuti ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yakinnyemo na Botswana na Madagascar tariki ya 22 na 25 Werurwe, yongeye yagarutse.

Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Rayon Sports izasura Mukura VS mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye na Gatera Edmond uvugira iyi Kipe y’i Huye yatangaje ko biteguye neza uyu mukino kugira ngo bazahe Pasika abakunzi ba Rayon Sports.

Yagize ati “Ni ‘derbie’ y’Amajyepfo. Ni umukino buri munsi uhora mu mitwe y’abantu. Usanga buri munsi umukino nk’uyu uduhuza na Rayon Sports ukurikirwa n’Iminsi Mikuru. Uzasome amateka urebe. Mukura itwara Igikombe cya Super-nette itsinze Rayon Sports ibitego 5-2 byari bimeze gute? Dutsinda Rayon Sports kuri Final ya Flepo na bwo bwacyaga ari kuri Bonne Année [Ubunani]. Akenshi duhura na Rayon Sports mu minsi y’Iminsi Mikuru.”

Yakomeje agira ati “Ubu nabwo urabona ko tuzahura mu ijoro tuzahita tujya muri Pasika. Inshuro nyinshi iyo twahuye na Rayon Sports ku minsi mikuru nk’iyi, dukunda kubaha impano y’iminsi mikuru. Pasika rero na yo turimo turayibategurira neza kugira ngo Rayon Sports n’abakunzi bayo tuze kubaha Pasika, bajye kuyirya basezerewe kuko ni yo ntego.”

“Nta bwo twari tumaze iminsi twitwara neza ariko ni cyo gihe cyo kugira ngo twiyunge n’abafana bacu. Tugomba kubikora kuri uyu mukino kuko intego ya Mukura ni intsinzi, kandi tuziko bizashoboka.”

Gatera Edmond yasabye abakunzi b’Umupira w’Amaguru muri rusange, by’umwihariko aba Mukura VS kuzaza ari benshi kuri uyu mukino, cyane ko ibiciro bitari hejuru.

Uyu mukino uteganyijwe tariki ya 30 Werurwe 2024, kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, saa Cyenda z’amanywa. Uzayoborwa na Ngaboyisonga Patrick uzaba ari hagati mu kibuga, Maniragaba Valery azaba ari umwungiriza wa mbere, Murangwa Sandrine usanzwe ari Mpuzamahanga, azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Bigabo Frank azaba ari umusifuzi wa Kane kuri uyu mukino.

- Advertisement -

Kwinjira ni 1.000 Frw ahasanzwe, 3.000 Frw mu mpande za VIP, 5.000 Frw muri VIP ndetse na 10.000 Frw muri V.VIP.

Izi kipe zombi zigiye gukina uyu mukino zegeranye ku rutonde rwa shampiyona, aho Rayon Sports ari iya kabiri n’amanota 45, mu gihe Mukura VS ari iya kane n’amanota 39.

Mukura VS yahize gutsindira Rayon Sports i Huye

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW