Musanze: Hari ababyeyi bahata abana ‘Igipende’ aho kubaha igikoma

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Musanze bagaragaza ko batarasobanukirwa gutegura indryo yuzuye igenewe abana, aho usanga bamwe babahata umusururu aho kubaha igikoma, ibituma bagwingira n’izindi ndwara zikomoka ku mirire mibi.

 

Ni mu gihe ubuyobozi bw’Akarere budahwemagushishikariza ababyeyi guhindura imyumvire ku buryo bakoresha bategura amafunguro y’abana, hagamijwe kubarinda imirire mibi n’igwingira, bikigaragara mu bana bato.

 

Akarere ka Musanze gakungahaye ku buhinzi yaba ubw’imboga imbuto ibirayi n’ibindi ndetse hagakorerwa ubworozi bw’amatungo yaba amagufi ndetse n’amaremare.

 

Nubwo biri uko haracyari umubare muto w’ababyeyi batita ku gutegura neza indyo y’abana bigatuma bagwingira.

 

Bamwe muri aba babyeyi bavuga ko hari ubwo bagira imirimo myinshi akenshi bakazindukira mu guca inshuro kubera ubuzima babamo.

- Advertisement -

 

Uko kujya gushakisha ubuzima ngo bigatuma batabona umwanya uhagije wo kwita ku gutegura ifunguro ry’abana babo, ariko bemeza ko hari ibyo bagiye guhindura, duke babonye bakiga kudutegura neza.

 

Nyinawumuntu Isabella ni umwe muri bo yagize ati ” Ndya ari uko mvuye guca inshuro, hari ubwo nteka ibirayi bigeretse ku bishyimbo, bugacya byakonje akaba aribyo mupfunyikira ngiye gushakisha akazi.”

 

Uyu mubyeyi avuga ko we na bagenzi be usanga ibijyanye no guha abana igikoma batabikozwa ngo kuko babaha ku musururu iyo bavuye guca inshuro.

Ati” Mu nzu bacururizamo imbada n’igipende usanga hakubise huzuye, buri wese afite imbada n’igikombe cya litiro y’igipende, akaruma ku mbada agasomeza igipende.”

 

Mugenzi we avuga ko n’ubwo ubushobozi ari buke, bigishwa uko bategura indryo yuzuye, ubu ngo yamenye ko na bike abona abitegura nabi, yiyemeje kubikosora.

 

Ati “Nongeyemo imboga dodo, karoti n’izindi mboga zidahenze byaba byiza, no kwigomwa 200 nkamugurira igi byashoboka, ngiye kubigerageza kuko natwe ababyeyi ntitwishimira kugira abana barwaye bwaki.”

 

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobald, avuga ko ikibazo cy’igwingira kidaterwa n’amikoro make nk’uko hari ababyitwaza, ahubwo ari imyumvire iri hasi mu gutegura ifunguro ry’umwana.

 

Yagize ati ”  Tweza imbuto imboga ibirayi n’ibindi kandi bihagije, ikibazo kiracyari mu buryo bategura ayo mafunguro, ugasanga yejeje imboga ntaziteka azimarira ku isoko.”

 

Visi Meya asaba abaturage kwihaza mbere yo guhaza amasoko ati ” Ni byiza ko tubanza kwihaza mbere yo guhaza isoko, duhora mu bukangurambaga twigisha abantu gutegura indyo yuzuye kugira ngo barinde abana kugwingira.”

 

Ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu 2023  ku mikorere y’ingo mbonezamikurire, igwingira ryari rigeze kuri 45% mu Karere ka Musanze.

 

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

UMUSEKE.RW i Musanze