Nyabihu: Abarenga ibihumbi 13 bavomaga mu bishanga bahawe amazi meza

Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere tugaragaramo ikibazo cy’amazi macye, aho abaturage bagorwaga cyane no kubona amazi meza bigatuma bakoresha ayo mu bishanga n’imigezi itemba asa nabi, kuri ubu hakaba harashowe miliyoni zigera hafi kuri 600 mu gukemura iki kibazo.

 

Byagarutsweho kuri uyu wa 22 Werurwe 2024 ubwo hatahwaga umuyoboro mushya Rubindi- Vunga ufite uburebure bwa kilometero 30, wubatswe na Water for people binyuze mu mushinga Isoko y’ubuzima.

 

Uyu muyoboro ufasha abaturage barenga ibihumbi 13 kubona amazi meza asukuye ku buryo ashobora kunyobwa bitabaye ngombwa ko atekwa.

 

Bamwe mu baturage bagejejweho aya mazi barimo n’abagana Ibitaro bya Shyira bavuga ko baruhutse umuruho, umwanda n’indwara baterwaga no gukoresha amazi mabi.

 

Bavuga ko kuba barabonye amazi asukuye batagihura n’ibyo bibazo, biyemeza kuyabungabunga no kuyarinda ibyayangiza.

- Advertisement -

 

Niyonsaba Consolé yagize ati” Twavomaga ruhurura tukayatekesha, kumesa bwo imyenda ntiyacyaga, twakenera ayo kunywa tugakora urugendo rw’amasaha nk’abiri, amazi meza yabaga ari idorari afatwa nk’amata kuko yabonekaga bigoranye.”

 

Murereneza Denise nawe ati” Nararaga nicaye ndaririye amazi kuko yazaga saa cyenda cyangwa saa munani, nabwo nagira amahirwe aje akaza ari make cyane, twayabura burundu tugakodesha amagare bakatuvomera ugatanga nk’ibihumbi 2, none ubu tuyabona byoroshye.”

 

Umuyobozi wungirije w’Umushinga Isoko y’ubuzima, Uwonkunda Brisse avuga ko intego bafite ari ukugeza amazi meza ku baturage nibura ibihumbi 200 mu turere 10 bakoreramo mu gihe cy’imyaka itanu uzamara.

 

Yagize ati ” Tujya gutangira umushinga twagendeye ku turere dufite ibibazo byo kubura amazi meza tubanje kubiganiraho na Minisiteri y’ibikorwa remezo, na Nyabihu irimo aho twatashye uyu muyoboro mushya twubatse.”

 

Akomeza ati ” Mu ntego dufite ni ukuyageza ku bagera ku bihumbi 200 mu gihe cy’imyaka 5, tuzakomeza no gukora ubuvugizi ingengo y’imari mu gukwirakwiza ibikorwaremezo by’amazi meza yiyongere.”

 

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habanabakize Jean Claude yasabye abaturage gufata neza ibikorwaremezo bahawe, birinda kubyangiza ndetse anemeza ko bagifite urugendo mu kugeza amazi meza ku baturage bakomeza gusana indi miyoboro ishaje.

Yagize ati ” Nta mazi nta buzima n’umutekano birambye twagira, amazi muhawe ni ayanyu, si ay’umushinga Isoko y’ubuzima, si ay’Akarere nimwe mukwiye kuyacunga mukamenya imikoreshereze yayo muyarinda abayangiza.”

 

Yakomeje agira ati “Ntimuzongere kuyoboka Mukungwa kuko mubonye amazi meza, natwe tuzakomeza kubaka no kuvugurura indi miyoboro mukomeze kugerwaho n’amazi asukuye.”

 

Mu Karere ka Nyabihu hamaze kubakwa imiyoboro y’amazi meza igera kuri 73, hakaba hagiye kubakwa indi igera ku 9 ku bufatanye na WASAC, mu gufasha abaturage kugerwaho n’amazi meza.

 

Ibarura ryakozwe mu 2023 ryagaragaje ko Akarere ka Nyabihu kakiri 77.9 % gusa by’abaturage bafite amazi meza.

Abaturage bishimiye ko batazongera kuvoma amazi yanduye
No ku Bitaro bya Shyira bahawe amazi asukuye
Abaturage basabwe gucunga neza amazi bahawe

 

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA 

UMUSEKE.RW i Nyabihu