Nyamasheke: Umwana w’imyaka icyenda yasambanyijwe n’umugabo wa nyina

Mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Gihombo, umugabo akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka icyenda w’umugore we ( yabanye n’uyu mugore asanzwe afite uyu mwana) yangiza imyanya ndangagitsina ye.

Uwo mugabo yitwa Hakizimana Jean de Dieu w’imyaka 32, yatawe muri yombi ku wa 05 Werurwe 2024, araregwa gusambanya uwo mwana wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza.

Kuri ubu afungiwe kuri Station ya RIB ya Gihombo mu gihe dosiye yohererejwe Ubushinjacyaha tariki ya 11 Werurwe 2024 na bwo buyiregera urukiko tariki ya 18 Werurwe.

Hakizimana n’umugore we bari bamaranye imyaka itatu babana mu buryo butemewe n’amategeko, nta mwana bari babyarana.

Umugore wa Hakizimana yabwiye bagenzi bacu bo mu Imvaho Nshya ko mu mpera za Mutarama intebe yamubwiriye ku kaguru, havukamo igisebe cy’umufunzo, ajyanwa mu bitaro bya Mugonero.

Avuga ko ubwo yari mu bitaro, umugabo wari wasigaranye abana yamusuraga akamubwira ko bameze neza nta kibazo ariko ntabazane ngo bamusure.

Habura iminsi 3 ngo asezererwe mu bitaro, umugabo ngo yahengereye abo bana baryamye, aragenda akangura umukobwa, amubwira ko hari ibyo agiye kumukorera akamuha 100 FRW.

Umwana yabwiye nyina ko uwo bita Se yamusanze aho barara akamuterura akamujyana mu cyumba cye, amukuramo akenda k’imbere aramusambanya.

Birangiye ngo yamusubije imbere y’iziko aho arara.

- Advertisement -

Mu ijoro ryakurikiyeho yamubwiye ko ya mafaranga 100 atayamuha ahubwo bongera, akazamugurira ikanzu.

Umwana ngo yamubwiye ko yumva ababara cyane, undi amubwira ko noneho atamubabaza, aramusambanya amusubiza aho yamukuye.

Umwana ngo bwakeye amerewe nabi ariko arihangana ajya ku ishuri, atashye nijoro nanone umugabo aragaruka.

Umwana yamubwiye ko ahubwo atakibasha kugenda neza, arimo kugenda atagaranyije amaguru kandi ko afite ubwoba ko bagenzi be ku ishuri babibonye.

Umugabo yamubwiye ko niyanga cyangwa akibeshya akarira nk’uko yarize mu majoro 2 abanza ahita amwica, umwana agira ubwoba araceceka umugabo arongera aramusambanya.

Yagize ati: “Natashye ku wa 20 Gashyantare ntakize neza, umugabo anyakira uko bisanzwe kuko nta n’amakimbirane twagiranaga, umwana ambwira ko yumva umutwe umurya ko ku wa mbere tariki ya 19 yabibwiye mwarimu amuha uruhushya arataha kandi yumva atazasubirayo vuba, kuko yumvaga n’umugongo, amatako n’amaguru bimurya.’’

Avuga ko kuko atatekerezaga ko umugabo we yakora ibyo, atatekereje ku gusambanywa ku mwana we, ahubwo yakomeje kumuha ibinini by’umutwe ntiyita ku kuba atajya kwiga, cyane cyane ko yabonaga nta n’umwarimu uza kumubaza impamvu umwana atakiga.

Avuga ko byamaze ibyumweru birenga 2 umwana ameze atyo, arushaho kwangirika, igitsina kirabyimba gitangira kuzamo amashyira.

Ati “Namujyanye mu nzu mubaza neza ikibazo afite abanza kwanga, bigezehe aho arambwira ngo ‘Niba utabibwira Papa ngo anyice reka mbikubwire.

Yampaye amakuru yose, mubwiye ngo akuremo akenda k’imbere ndebe ambwira ko kuva yasambanywa atagishobora kukambara, ndebye nsanga yarangiritse, bucya njya kubivuga kuri RIB.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihombo, Niyitegeka Jerôme, avuga ko ubwo umugabo ari mu maboko y’ubutabera bagiye gushaka ubufasha bundi busigaye kugira ngo bafashe uyu muryango kuko usanzwe ubayeho mu buzima butari bwiza.

Umwana wasambanyijwe yasubiye ku ishuri ku wa 18 Werurwe, nyuma y’ukwezi kose atiga.

Icyo amategeko ateganya

Gusambanya umwana ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14) ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwibutsa abaturarwanda ko rutazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha cyo gusambanya umwana amufatiranye kubera ko amufiteho uburenganzira.

RIB ikangurira abantu gukomeza kwirinda guhohotera abana kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko ubikoze wese azafatwa agashyikirizwa ubutabera.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW