Nyanza: Umugabo arashinja umugore kwica umwana babyaranye

UMUSEKE wamenye amakuru ko mu mudugudu wa Kimigunga mu kagari ka Kagunga mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza hari umugabo ushinja umugore we kwica umwana babyaranye.
Amakuru avuga ko umuryango wa Kubwayo Emmanuel w’imyaka 25 wapfushije bitunguranye umwana witwa Dushimimana Saleh w’amezi atatu.
Gusa urwo rupfu ntirwavuzweho rumwe kuko Kubwayo yarugeretse kuri Uwingabire Jeannette w’imyaka 28 babyaranye uwo mwana.
Kubwayo yabwiye inzego z’ibanze ko uru rupfu rwabaye nyuma yo guserera bakanatongana na nyina w’umwana ku mugoroba wo cyumweru taliki ya 03 Werurwe 2024.
Ngo yatunguwe n’uko mu gicuku cyo kuwa 04 Werurwe 2024 yabwiwe ko umwana we yapfuye.
Ni mu gihe uwo mwana yari kumwe na Nyina kuko abo bombi bari batakibana kubera amakimbirane.
Umurambo w’uwo mwana wajyanwe ku bitaro bya Nyanza naho Uwingabire ahita atabwa muri yombi
UMUSEKE wamenye ko inzego zitandukanye zirimo RIB zatangiye iperereza ngo hamenyekane ukuri ku biri kuvugwa.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza