Nyanza: Umupasitori wari inshuti y’urubyiruko yatabarutse

Pasitori Macumi Athanase wo mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (EAR) wari mu kiruhuko cy’izabukuru yitabye Imana azize uburwayi.
Inkuru y’uko Pasitori Macumi yitabye Imana yamenyekanye kuri uyu wa 04 Werurwe 2024 aho yaguye mu bitaro bya CHUK mu mujyi wa Kigali.
Umwe mu bo bakoranye umurimo w’Imana yabwiye UMUSEKE ko Pasitori Macumi yari amaze iminsi arwaye, ko urupfu rwe ari inkuru ibabaje.
Pasitori Macumi asize abana icumi aho yatangiye ari umwarimu muri ririya torero rya EAR Paruwasi ya Nyanza mu mwaka 1999.
Yaje kuba Pasitori aho yaje koherezwa mu kiruho kizabukuru mu mwaka wa 2022.
Pasitori Macumi yari atuye mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza akaba atarahwemye gusenga.
Bimwe mu byo abo bakoranye na bo basenganye bavuga batazamwibagirwaho ni uko yabaniye neza abantu haba abo basenganaga cyangwa se abaturanyi be.
Pasitori Macumi yibukirwa kandi ko yabaye inshuti y’urubyiruko ku buryo bukomeye akaba atabarutse yari mu kigero cy’imyaka 70.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza