Nyanza: Urujijo rw’umugabo wapfuye hagakekwa ‘Ibiryabarezi’

Mu mudugudu wa Karambo A mu kagari ka Gishike mu Murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza,humvikanye amakuru y’urupfu rwa  nyakwigendera, Manirareba Evariste yarafite imyaka 36,atanzwe n’umugore wa nyakwigendera bashakanye.

Amakuru avuga ko umugore wa nyakwigendera yabyutse agiye gufata isuka ngo ajye Guhinga asanga uyu Evariste yimanitse mu mugozi mu nzu y’inkoko yapfuye.

Uyu mugore yatabaje, abo yatabaje bavuze ko yababwiye  ko ubwo Evariste yatahaga ahagana saa satanu z’igicuku  yafashe ikiziriko akavuga ko agiye kuzana ihene, inshuti ye yemeye kumuragiza,ubwo yasohotse ntiyagaruka aho bukereye nibwo umugore we yamusanze yimanitse mu mugozi yapfuye.

Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze, yabwiye UMUSEKE ko bikekwa ko uyu mugabo icyamuteye kwiyahura ari imikino bakunze kwita ibiryabarezi kuko yajyaga abikina.

Yagize ati”Nta kibazo yari afite n’abana ndetse n’umugore gusa yakundaga gukina ibiryabarezi bishobora kuba byamuriye amafaranga bikamutera kwiyahura.”

Nyakwigendera Evariste asize abana babiri ubusanzwe yajyaga akora ubucuruzi bw’amakara

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza