Paris: Udukingirizo turenga ibihumbi 200 tuzatangwa mu mikino Olempike

Inzego zishinzwe ubuzima mu mikino Olempike iteganyijwe kubera i Paris mu Bufaransa mu mpeshyi ya 2024, zatangaje ko zizatanga udukingirizo ibihumbi 220 ku bakinnyi bazitabira iyo mikino.

Kuva tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 11 Kanama 2024, mu murwa Mukuru w’u Bufaransa, Paris hazaba hateraniye abakunzi b’imikino itandukanye aho bazaba bagiye kureba imikino Olempike ihuriza hamwe abakina imikino yose ikinwa ku Isi kuva ku mupira w’amaguru kugeza Kubabuguza.

Laurent Dalard uzaba ari Umuhazabikorwa wa gahunda z’ubuzima mu mikino Olempike, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko bamaze gutegura udukingirizo ibihumbi magana abiri, 200,000, tw’abagabo ndetse n’udukingirizo 20,000 tw’abagore.

Ngo ni mu rwego rwo kwinkingira indwara ziterwa cyangwa zandurira mu mibobano mpuzabitsina idakingiye.

Laurent Dalard yavuze ko buri mukinnyi wese uzitabira imikino Olempike azahabwa udukingirizo 20.

Iyi mikino izitabirwa n’abakinnyi barenga 10,500 mu mikino itandukanye.

Imikino Olempike ihuzwa n’ibikorwa byo kwidagadura ndetse n’ubusambanyi dore ko nk’iyabereye i Rio de Janeiro muri Brazil muri 2016 hatanzwe udukingirizo ibihumbi 450.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW