Perezida wa Rotary International ashima uruhare rwayo mu iterambere ry’u Rwanda

Perezida wa Rotary International, Gordon McInally,  yashimye uruhare rw’uyu muryango mu iterambere ry’Igihugu nuko u Rwanda rugenda rwiyubaka.

Ibi yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Werurwe  2024,  yatangiraga uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu agirira mu Rwanda.

 Gordon McInally, yabanje gusura urwibutso rwa Kigali,asobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorerewe Abatutsi, nuko yashyizwe mu bikorwa, asura  Isomero rya Kigali ndetse n’azasura n’ Ikigo cya Rotary International cyita ku barwayi ba kanseri kiri i Kinyinya .

Perezida wa Rotary International, Gordon McInally ,yabwiye itangazamakuru ko uyu muryango w’abagiraneza  ugira urahare n’ubufatanye mu iterambere ry’Igihugu, bakora ibikorwa bitandukanye.

 Ati “ Ubufatanye bwacu n’u Rwanda bugenda butanga ibisubizo. Dushobora kugera kuri byinshi twembi dufatanyije.”

Gordon McInally avuga ko muri ubu bufatanye, bateye inkunga Isomero rya Kigali (Kigali Library).

Gordon McInally avuga kandi ko urebye u Rwanda mu myaka 30 ishize rwiiyubatse,  ko kuri ubu rufite amahoro kandi ari urugero rwiza rw’uko amahoro ashoboka.

Visi Guverineri w’Akarere ka 9150 ,Karema Carole, avuga ko uruzindo rwa Gordon McInally ari umwanya mwiza wo kwerekana ibyagezweho n’impinduka  ku baturage.

Ati “ Mu bihugu bitanu yahisemo  Nigeria, Chad, South Africa ,Malawi, u Rwanda. Mu makuru yagiye abona nuko mu mishanga yose twagiye dukora, igira impinduka ku baturage. Ikindi kuba yasuye u Rwanda, natwe bizaduha imbaraga gukomeza gutegura indi minshinga itandukanye .”

- Advertisement -

Ni ku nshuro ya gatatu Perezida w’Umuryango Rotary International akoreye uruzinduko mu Rwanda aho mu 2017 uwawuyoboraga, K.R. Ravindran yarusuye ndetse no mu 2022 Shekhar Mehta yaje mu nama ya CHOGM.

Rotary Club y’u Rwanda igira ibikorwa bigiye bitandukanye bigamije guhindura imibereho y’abaturage. Ni ishami rya Rotary International ribarizwa mu Karere ka 9150.

Igizwe na clubs zirenga 35.000 n’abanyamuryango barenga miliyoni 1.4 bakora ibikorwa by’ubugiraneza hirya no hino ku Isi.

Uyu muryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza hirya no hino ku isi, wagize uruhare rukomeye mu bukangurambaga bwo kurandura indwara y’imbasa aho wagiye ufatanya n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima.

Perezida wa Rotary International, Gordon McInally ari kumwe n’abanyamuryango ba Rotary Rwanda

UMUSEKE.RW