Rayon Sports yagejeje ikirego muri RIB irega abacuruza amatike

Ikipe ya Rayon Sports yatanze ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), irega ikigo cyahawe isoko ryo gucuruza amatike ku bibuga muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda aricyo Urid Technology Ltd, ishinja kwinjiza abafana batishyuye mu mukino Rayon Sports iheruka gutsindwamo na APR FC ibitego 2-0.

Ni ibaruwa yanditswe tariki 13 Werurwe 2024, yandikirwa Umuyobozi wa RIB, ishami rya Nyarugenge, ishyirwaho umukono na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèl.

Nk’uko bisobanurwa mu ibaruwa, ikibazo cyabaye ku mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona wabaye tariki ya 9 Werurwe 2024, umukino Rayon Sports yakiriyemo Rayon Sports kuri Kigali Pelé Stadium.

Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, isobanura ko muri uyu mukino hari abafana binjiriye ku matike ya baringa babifashijwemo na bamwe mu bakozi ba Urid Technology Ltd.

Mu gika cya kabiri cy’iyi barwa, bavugamo ko abakozi 11 ba sosiyete icuruza amatike bashyikirijwe RIB kugira ngo bahanirwe amanyanga bakoze, ariko ko bamwe muri bo bamaze kurekurwa n’umugenzacyaha, bityo bakaba basaba ko bakurikiranwa.

Bati “Dukurikije ko abagize uruhare muri iki gikorwa bose bagombaga guhanwa kuko ibyo bakoze bibangamiye iterambere ry’amakipe y’umupira w’amaguru, none bamwe bakaba bararekuwe kandi baragize uruhare muri iki gikorwa.”

Bakomeje bagira bati “Tubandikiye iyi nyandiko dutanga ikirego mu rwego rwo gukurikirana abagize uruhare muri iki gikorwa bose ndetse n’ikigo cyahawe amasezerano yo kugurisha amatike ku ma sitade kikaryozwa uruhare abakozi bacyo bagize muri iki gikorwa.”

Mu gusoza iyi baruwa bashyizeho urutonde rw’abantu umunani barekuwe n’umukozi wa RIB Rwezamenyo.

Uyu mukino uruta iyindi muri shampiyona y’u Rwanda, wahuje ikipe ya Rayon Sports na APR FC, wabonetsemo amafaranga arenga miliyoni 50 Frw, Gikundiro ibika miliyoni 43 Frw.

- Advertisement -
Rayon Sports yatanze ikirego muri RIB

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW