Rayon Sports yahembye abitwaye neza muri Gashyantare (AMAFOTO)

Abakinnyi barimo Umunyezamu, Khadime N’diaye na Myugariro Uwimbabazi Immaculée bahembwe nk’abitwaye neza muri Gashyantare kurusha abandi muri Rayon Sports, y’abagabo n’iy’abagore.

Umuhango wo gutanga ibihembo ku bahize abandi muri Rayon Sports muri Gashyantare, wabaye ku wa Kane tariki ya 21 Werurwe 2024, mu Karumuna, aho Rayon Sports isanzwe ikorera umwiherero.

Umunya-Sénégal, Khadime N’diaye urindira Rayon Sports ni we wegukanye iki gihembo mu kipe y’abagabo. Muri Gashyantare 2024, Rayon Sports yakinnyemo imikino irindwi. Yatsinze itandatu, itsindwa umwe.

N’diaye muri iyo mikino yinjijwemo ibitego bibiri gusa. Mu mukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro batsinzemo Vision FC ibitego 3-1, no mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona batsinzwemo na Musanze FC igitego 1-0.

Khadime atwaye iki gihembo ahigitse Kapiteni Muhire Kevin na Tuyisenge Arsene ‘Tuguma’ bari bagihataniye.

Mu Ikipe y’abagore ho Myugariro Uwimbabazi Immaculée ni we wahembwe nk’uwitwaye neza kurusha abandi muvkwezi gushize kwa Gashyantare.

Uwimbabazi yatwaye iki gihembo mu gihe yari agihataniye na bagenzi be Keza Angélique ndetse n’Umunya-Kenya, Judith Ochieng Atieno.

Khadime na Immaculée batwaye ibi bihembo, bombi bashyikirijwe ishimwe ringana n’ibihumbu 100 Frw. Naho Arsene, Kevin, Judith na Angélique bari bahataniye ibi bihembo bo bahawe amafaranga ibihumbi 50 Frw buri umwe.

Muhire Kevin na Tuyisenge Arsene bo ntibabonetse muri uyu muhango wo guhemba kuko bari kumwe n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ muri Madagascar, aho yagiye mu mukino ibiri ya gicuti bazakinamo na Botswana na Madagascar tariki ya 22 na 25 Werurwe.

- Advertisement -

Guhemba abakinnyi bahize abandi muri iyi kipe, ni igikorwa ngarukakwezi muri Rayon Sports , gitegurwa n’umuterankunga mukuru SKOL Brewery Ltd, uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, bafatanyije n’iyi kipe ikomoka i Nyanza.

Uwimbabazi yatangiye kwegukana ibihembo muri iyi kipe
N’diaye ubwo yari amaze guhabwa ibihembo bye na Perezida wa Rayon Sports
Immaculée ubwo yari amaze guhabwa ibihembo bye
Khadime na Immaculée bahize bagenzi ba bo
Umuhango wabereye mu Karumuna

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW