RDF yakiriye abahagarariye inyungu za Gisirikare mu Rwanda

RDF yaganirije abajyanama bihariye mu bya Gisirikare muri Ambasade z’ibihugu 30 mu Rwanda

Ingabo z’u Rwanda, RDF, zatangaje ko Abajyanama bihariye mu bya Gisirikare, Defence Attachés, muri Ambasade z’ibuhugu 30 mu Rwanda baganirijwe ku byerekeye umushinga w’itegeko rishya rigenga Ingabo z’u Rwanda, umutekano w’imbere mu gihugu n’Akarere ndetse n’ibikorwa RDF.

Mu itangazo rya RDF rivuga ko abo ba ‘Defence Attachés’ n’intumwa barikumwe bakiriwe ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ingabo na RDF ku Kimihurura.

Muri iryo tangazo, RDF ivuga ko abitabiriye bahagarariye ibihugu makumyabiri na bine aribyo; Aligeria, u Bubiligi, Repubulika ya Ceki, Denmark, u Budag, u Buyapani, Jordan, Kenya, Namibia, u Buholandi, Pologne, Korea, u Burusiya, Suwede, Türkiye, Uganda, u Bwongereza, Amerika, Zambia na Zimbabwe.

Hari kandi abahagarariye Komisiyo y’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, ICRC, n’intumwa z’Umutwe w’ingabo zihora ziteguye gutabara mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EASF).

Aba bakiriwe n’umuyobozi mukuru Ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga bwa gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo, Brig Gen Patrick Karuretwa.

Mu ijambo rye ritangiza iyi nama, yashimiye aba Bajyanama bihariye mu bya Gisirikare ko uruhare rwabo rwiyongera, ashimangira ko ari ngombwa gukora ibiganiro by’umutekano hagamijwe kurushaho kunoza ubufatanye bw’ingabo no kumvikana.

Aba ba ‘Defence Attachés’ basobanuriwe umushinga w’itegeko rishya rigenga Ingabo z’u Rwanda, umutekano w’imbere mu gihugu n’Akarere ndetse n’ibikorwa RDF itangamo umusanzu mu kubungabunga umutekano muri Mozambique na Centrafrique.

Abitabiriye nabo bagize amahirwe yo kubaza ibibazo no gusobanuza ibijyane n’umutekano w’Akarere.

- Advertisement -

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW