Rubavu: Abaturiye umugezi wa Sebeya bari mu gihirahiro

Imwe mu miryango yo mu Karere ka Rubavu ituriye umugezi wa Sebeya muri metero 10 na 50 ariko bakaba batarimuwe, barasaba gukurwa mu gihirahiro, bakamenya niba kuri ubu bakubaka bakanavugurura inzu zabo, cyangwa se niba bazimurwa.

Imiryango yari ituye muri metero 10 uvuye ku mugezi wa Sebeya yarimutse, inzu zimwe zirasenywa, icyakora hari izindi nzu ziri hagati ya metero 10 na 50 zashyizweho ikimenyetso ko nazo zigomba kuvaho.

Kuva ibyo bimenyetso bizwi nka “Towa” byashyirwa ku nzu zabo, ntawemerewe kuvugurura, yewe ntibanabwirwa ibijyanye no kwimuka.

Harebwe uburyo ibungabungwa rya Sebeya riri gukorwa hubakwa inkuta, aba bafite inzu muri metero kugeza kuri 50 basanga bakemererwa kuvugurura, kuko bakeka ko Sebeya itazongera kuba ikibazo.

Aba baturage basaba inzego zibishinzwe kubakura mu rujijo bakamenya niba bazimuka cyangwa bagahabwa uburenganzira bwo kuvugurura inzu zabo.

Uwitwa Furaha Christine ati “Ntitwubaka ubwuherero, ntitugira ibikoni, nta bipangu inzu zasigaye tuzibamo ari nk’amanegeka ntitwaziteraho agasima, igihe tutazi imvura iguye ari nyinshi zizatugwaho.”

Iyakaremye Jean Claude nawe ati “Ubuyobozi bukaduha uburenganzira ufite imbaraga akavugurura udafite izo mbaraga Leta ikamuha ubufasha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yabwiye RBA ko inzego zitandukanye zitarafata icyemezo niba abo baturage bagomba kuguma aho baguye cyangwa niba bazimurwa zizasuzuma zikemeza ko batakiri mu kaga.

Ati ” Bizaterwa n’uko inzego zitandukanye zizasuzuma zikemeza ko abaturage batakiri mu kaga ibyo bizashingira ku mirimo iri gukorwa igeze kure ndetse n’imvura igiye kugwa.”

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko n’ubwo abo baturage baturiye umugezi wa Sebeya bakiri ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga, hateguwe ahabugenewe bajyanwa mu gihe hakongera kubaho imyuzure itewe n’imvura nyinshi.

NDEKEZI JOHNSON UMUSEKE.RW