Rubavu : Mu itorero havutse umwiryane abakirisitu bataha badasenze

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Iri torero ryafunzwe kubera imiyoborere

Mu Itorero rya Blessing Church, riherereye mu Murenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu, havutse umwiryane bituma amateraniro yo kuri iki cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2024, asubikwa ndetse urusengero rurafungwa.

Ubuyobozi bw’Umurenge bufatanyije na Polisi nibwo bwafashe icyemezo cyo gufunga uru rusengero bitewe n’amakimbirane yakuruye imvururu kubera amakimbirane ari hagati y’abayobozi b’itorero .

Iranzi Patrick umwe bakirisitu ba Blessing Church, avuga ko imvururu ziterwa n’imiyoborere itari myiza mu itorero.

Ati “ Twari twasindutse tuje gusenga nk’ibisanzwe usibye ko mu minsi myinshi itambutse hakomeje kuza amagambo ateza imvururu, yo gusebanya, bitewe nuko bamwe batuyumvamo ababayobora abandi ntibiyumvemo abagiye kubayobora. Niyo mpamvu twari twaje gusenga nk’ibisanzwe twazindutse ariko bari bashyizeho umuyobozi uyobora. Yari Mama Pasiteri, umugabo we niwe wungirije, Bishop aba hanze.”

Akomeza avuga ko uku kutumvikana kugiye kumara hafi imyaka itanu .avuga ko bashyizeho umuyobozi utaramara igihe mu itorero ngo yungirize umushumba Mukuru ariko abakirisitu bamwe  ntibabyishimira.”

Undi nawe avuga ko umushumba Mukuru yatanze ubutaka bwo kubakaho urusengero ariko bigeze hagati havukamo umwuka mubi.

Ati “ Haje kuvuka ikibazo, umugabo wari ushinzwe inyubako aravuga ngo nubwo mpagaririye inyubako, mfite igitekerezo. Nimureke pasiteri niba yaratanze ipariseri koko adukorere mitasiyo (mutation). Narangiza ubwo urusengero turwandikeho blessing  church kuko kuri sitati handitseho iri torero ariko pariseri (parcel) ikandikwa ku muntu . Arababwira ngo musobanure umutungo ku giti cye cyangwa urusengero.”

Akomeza ati “ Byarangiye uwo mugabo uharariye inyubako amukuraho. “

Uyu avuga ko umudamu wa Pasiteri Mukuru yaje kwanga ko ubutaka bwandikwa ku itorero, ubutaka bukomeza kwandikwa ku itorero.

- Advertisement -

Umushumba Mukuru yaje kubashyiraho amaniza abasaba ko bamugurira cyangwa  bagasinyira ko bamukodesheje. Amakuru avuga yasubiye muri Amerika maze agategeka ko umushumba wari wungirije avaho maze hagashyirwaho undi kandi nta nama y’abanyamuryango iteranye.

Itorero ryaje gucikamo ibice maze abakirisitu bamwe bayoboka igice kimwe abandi bajya ku rundi ruhande.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi yabwiye UMUSEKE ko iri torero ryavutsemo amakimbirane ashingiye ku miyoborere n’umutungo, aho itorero ryanditse ku muntu ku giti cye.

Ati “ Ubutaka bakoreraho bwanditse ku muntu ku giti cye .Icyo tubasaba ni uko bwandikwa ku itorero hanyuma n’imiyoborere bakayinoza. Amakimbirane ashingiye ku miyoborere.”

Yakomeje ati “ Manda yararangiye ntibatora , icyo tubasaba nuko bategura amatora, bagashyiraho ubuyobozi bwemewe. Noneho naho bakorera hakaba handitswe ku itorero aho kwandikwa ku muntu.”

Gitifu avuga ko iki kibazo kimaze amezi atatu ariko mu rwego rwo kugishakira igisubizo babaye bafunze iri torero.

Ati “ Ni bizuza ibyo tubasaba tuzabafungurira. Ikingenzi ni uko ibyo basabwa babyubahiriza.”

Abakirisitu batashye badasenze

UMUSEKE.RW