Ruhango: Abajyanama b’Ubuzima basabwe kudakorera ku jisho

Abajyanama b’Ubuzima mu Karere ka Ruhango basabwe kwita ku nshingano bafite zo gukurikirana ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu rwego rwo guhangana n’impfu ziterwa n’uburangare no kudatangira amakuru ku gihe.

Ni mu nama itunguranye yabaye kuri uyu wa Kane Taliki ya 07 Werurwe 2024, yateguwe n’ubuyobozi bw’Ibitaro by’Intara bya Kinazi.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kinazi, Dr Tuyishime Emile avuga ko impfu ziterwa na Malariya zagabanutse ku rugero rwiza abajyanama b’Ubuzima babigizemo Uruhare.

Dr Tuyishimire avuga ko hakiri ibibazo byo gukomeza kwita no kurwanya ko impfu z’abana n’ababyeyi zidakomeza kwiyongera bahereye ku bibazo Bazubagira Rebecca n’abana be bahuye nabyo bakahaburira Ubuzima.

Ati “Habayeho uburangare mu kumenyekanisha ikibazo uyu muryango wagize, kuko nta makuru abajyanama b’Ubuzima muri uwo Mudugudu bigeze batanga kugeza ubwo uyu mubyeyi n’abo yari agiye kubyara bahatakariza ubuzima.”

Tuyishimire yavuze ko mu nshingano Abajyanama b’Ubuzima bafite harimo gushishikariza ababyeyi batwite kujya kwisuzumisha kwa muganga inshuro 8.

Yavuze ko uyu ariwo mwanya wo gusuzuma ibitaragenze neza bagafata ingamba ko bitagomba gusubira na rimwe.

Ati “Twamenye ko uriya nyakwigendera atari afite mituweli kandi ko atigeze aza gupimisha inda n’umunsi umwe, ayo makuru yose ntabwo yigeze atangwa ngo atabarwe hakiri kare.”

Nyirarukundo Chantal, uhagarariye Abajyanama b’Ubuzima mu Kigo Nderabuzima cya Ruhango, avuga ko urupfu rw’uyu mubyeyi n’abana be rwabateye agahinda.

- Advertisement -

Nyirarukundo avuga ko imbogamizi bahura nazo mu kazi kabo ka buri munsi ari bamwe mu babyeyi banga kujya kwisuzumisha babitewe n’ibyo bita imyemerere y’amadini.

Ati “Ibi bibazo byose tugomba kubifatanya n’Inzego z’Umudugudu 5 hiyongereyeho inshuti z’Umuryango n’abafashamyumvire.”

Mu bindi Abajyanama b’Ubuzima bibukijwe bihangayikishije n’imibare y’abana bafite igwingira imaze kwikuba kabiri.

Bashenguwe n’umubyeyi wapfanye n’abana be babiri
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Intara Dr Tuyishime Emile

MUHIZI ELISÉE 

UMUSEKE.RW/Ruhango.