Ruhango: Hari abaturage batagisaba gusindagizwa na Leta

Bamwe mu batuye mu mu Kagari ka Nyakabuye Umurenge wa Byimana, mu Karere ka Ruhango, babwiye Abajyanama ko aho bageze hashimishije batagisaba gusindagizwa ahubwo ko basaba Leta kubafasha kubona ibikorwaremezo.

Abatuye mu Tugari twa Gasenyi na Nyakabuye mu Murenge wa Byimana, bavuga ko hari ibyo bamaze kugeraho bibateza imbere bashingiye ku mutekano bafite.

Bakifuza ko ibitari mu bushobozi bwabo birimo ibikorwaremezo bishaje, Leta yabafasha kubisana.

Bakavuga ko impombo z’amazi, inkingi zifata insinga z’amashanyarazi ndetse n’imihanda byasanwa kuko hari ibimaze gusaza, amazi n’amashanyarazi bidahagije.

Habumugisha Jean Marie Vianney wo mu Mudugudu wa Gatobotobo yabwiye UMUSEKE ko umuriro w’amashanyarazi bahawe udafite ingufu zihagije, kuko iyo bigeze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wizimya.

Ati “Baduhaye umuriro w’amashanyarazi ku buryo iyo ucometse imashini yogosha, cyangwa icyuma gikonjesha bidakunda.”

Yavuze ko hari n’inkingi zitwara insinga z’umuriro zatangiye kugwa.

Mukanyirigira Christine wo mu Mudugudu wa Nyarubumbiro avuga ko bageze ahantu heza ku buryo batagikeneye gusindagizwa na Leta, ahubwo bakayifuzaho kubongerera ingano y’amazi bavoma kuko ari makeya akaba atagera ku ngo zimwe zituye Umudugudu.

Ati “Dufite umutekano turacuruza tukunguka, iyo ibihe byagenze neza turahinga tukeza.”

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Uwamwiza Jeanne D’Arc avuga ko mu myaka yashize iki kibazo cy’amashanyarazi adafite ingufu n’amazi makeya, abaturage batari bagifite kuko ingo zitari nyinshi icyo gihe.

Ati “Uko abaturage bagenda biyongera ni nako umuriro w’amashanyarazi n’amazi birushaho gutakaza ingufu.”

Umuyobozi w’Itsinda ry’abajyanama, Kabazayire Lycie avuga ko bagiye gukora ubuvugizi mu nzego zibakuriye kugira ngo bashyire mu bikorwa ibyo Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yemereye abaturage babibone.

Ati “Tugiye kwicarana n’ubuyobozi bw’Akarere dukusanye ibibazo byose byavuye mu Mirenge bigezwe mu nama Njyanama bikorerwe ubusesenguzi bishakirwe ingengo y’imali kuko intego bafite ari uko Umuturage abaho neza.”

Muri ibi biganiro Abajyanama bahaye umwanya abaturage wo kubaza no gutanga ibitekerezo benshi bafata ijambo bagashima, abandi baririmba indirimbo zisingiza imiyoborere myiza ya Perezida wa Repubulika.

Aba baturage bavuga ko batagikeneye gusindagizwa
Umuyobozi w’Itsinda ry’abajyanama bari mu Murenge wa Byimana Kabazayire Lycie
Bamwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango Ruhango n’Umurenge wa Byimana

MUHIZI ELISÉE 

UMUSEKE.RW/Ruhango