Rusizi: Amaze imyaka itanu atotezwa n’abasiga inzu ye amazirantoki

Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza cya Nyanunda cyo mu karerere ka Nyamasheke, avuga ko abantu batazwi bitwikira ijoro, bakituma ku nzu ye, amazirantoki bakayasiga inzu ye yose.

Nizeyimana Longin, atuye mu Mudugudu wa Mpoga, Akagari ka Kamanu mu Murenege wa Nyakabuye, mu karere ka Rusizi.

Uyu muturage avuga ko aba bagizi ba nabi bamaze imyaka itanu bitwikira ijoro bakaza gukora ibyo bikorwa bigayitse iwe.

Ati “Baraza bakituma mu ibaraza  ry’inzu yanjye, bagasiga amazirantoki ku rugi no ku bibambasi. Bibaye inshuro nyinshi babikora nijoro.”

Yavuze ko mbere byakorwaga, akagerageza gukuraho uwo mwanda, nyuma abyereka abayobozi ntibagira icyo babikoraho.

Ati “Mbere byarabaga, nkagerageza gukura umwanda hafi y’urugo nyuma mpamagara abayobozi, uw’isibo, uw’Umudugudu, Mutekano n’Ushinzwe Iterambere bose barabibona”.

Yakommeje avuga ko aho ikibazo kigeze kimaze gufata intera, asaba ubuyobozi ko bwamufasha ntakomeze gutotezwa we n’umuryango we.

Ati “Iki kibazo kimaze gufata indi ntera irenze, bimaze imyaka itanu. Byatangiye maze kugura iyo nzu, njye n’umuryango wanjye tuyibamo nta kindi kibazo tuzi tugirana n’abaturanyi”.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakabuye, bwatangarije UMUSEKE ko iki kibazo butari bukizi, busaba uyu muturage ko yagana ubuyobozi bukagikurikirana.

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kamali kimonyo Innocent yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo atari akizi, asaba uyu muturage ko yagana ubuyobozi bukagikurikirana.

Ati “Icyo kibazo kirakomeye, nagere ku kagari, yegere gitifu amugezeho ikibazo cye tumanuke muri uriya mu Mudugudu tugikurikirane.”

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa Kamali yibukije abaturage ko ibi ari ubugizi bwa nabi, ari icyaha gihanwa n’amategeko, abakora ibyo bintu  iyo bafashwe bahanwa.

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW/ RUSIZI